Abayobozi b’uturere barasabwa guteganyiriza gahunda zishobora gutungurana
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu arasaba abayobozi b’uturere n’abashinzwe igenamigambi kujya bateganyiriza gahunda zishobora gutungurana kugira ngo zitazajya zibatesha icyerekezo kigana ku ntego bihaye.
Ibyo Minisitiri Musoni James yabitangaje ku mugoroba wo kuwa 08/10/2012 ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itanu yagenewe abayobozi b’uturere n’abayobozi b’igenamigambi mu turere tugize u Rwanda.
Abayobozi b’uturere bari kumwe n’abashinzwe igenamigambi mu turere barahabwa ubumenyi ku igenamigambi rinoze ngo bazabashe kwinjira neza mu cyiciro cya kabiri cy’imbaturabukungu (EDPRS II), bagendeye ku bunararibonye bw’igihugu cya Singapore.
Minisitiri Musoni asanga mu igenamigambi hagomba guteganywa uburyo bwo gukemura ibitunguranye, kandi ntihabeho guteshuka ku ntego yeteganyijwe.
Ati “mu igenamigambi hari igihe hazamo ibitarateganyijwe, mugomba gukora igenamigambi ku buryo hagize ibiza bitunguranye ugomba kugira uko ubyifatamo”.

Minisitiri Musoni yasobanuriye abayobozi b’uturere ko gahunda nk’izo zitunguranye zigomba kugira aho zibarizwa zigakorwa kuko ziba zihutirwa ariko ntizibateshe icyerekezo na gahunda zindi bari bafite.
Minisitiri Musoni kandi yatangaje ko amahugurwa ku miyoborere myiza yatanze umusaruro ugaragara kuko abayobozi b’inzego z’ibanze bamenye inshingano zabo.
Ngo abo bayobozi ubwo bongerewe ubumenyi ku igenamigambi bizatuma bamenya umurongo bagenderaho birinde gutana cyangwa gusigara inyuma kabone n’iyo baba bahuye n’inzitizi zikomeye.
Twahirwa Abdoulatif, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu kamwe mu dukunze guhura n’ibiza, nawe yemeza ko mu igenamigambi hagomba kubaho guteganya ku buryo ibitungurana bidakoma mu nkokora izindi gahunda.

Ati “twabonye ko ibiza biza titunguranye, ariko ko igenamigambi ryiza rigomba guteganya ibibazo nk’ibyo maze ugahangana nabyo kandi ntibigukure mu murongo waruriho”.
Bibaye ubugira kabiri impuguke zo mu gihugu cya Singapore zigenera amahugurwa abayobozi b’inzego z’ibanze. Byaherukaga umwaka ushize, aho bahugurwaga ku miyoborere myiza.
Ubu noneho abayobozi b’uturere bari kumwe n’abayobozi bashinzwe igenamigambi mu turere twose, kandi ngo n’ikipe yose igize ubuyobozi bw’akarere izahugurwa.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|