Abayobozi b’u Rwanda na RDC bageze Uganda mu nama yo gushaka amahoro muri Congo

Abayobozi bakuru b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bageze mu mujyi wa Kampala ahagomba kubera inama yo kwiga ku ishyirwaho ry’ingabo zo guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo.

Inama igomba kumara iminsi ibiri iritabirwa n’abayobozi b’u Rwanda na Congo ndetse n’intumwa z’ibihugu 11 bihuriye mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL) zari zatanze igitekerezo cy’ishyirwaho ry’izi ngabo mu nama yari yabereye Addis Abeba.

Inama yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012 ije nyuma yo kutumvikana hagati y’u Rwanda na Congo ku bafasha umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo. Leta ya Congo itunga agatoki u Rwanda gufasha uyu mutwe ukomeje kwigarurira uduce twinshi ariko Leta y’u Rwanda irabihakana.

U Rwanda na Congo bemeye ko hagomba kubaho ingabo zizarwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo ndetse no guhagarara hagati y’ibihugu byombi kugira ngo havanweho urwicyekwe ko u Rwanda rutera inkunga imitwe irwanya Congo.

Ikigomba kuganirwaho mu nama ibera Kampala ni ukureba uburyo izo ngabo zizakora n’aho zizava; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP). Muri Congo hasanzwe izindi ngabo zigera 19 000 za MONUSCO ziherutse kongererwa undi mwaka muri icyo gihugu.

Imitwe ihungabanya umutekano ku bihugu bya Congo n’u Rwanda akaba ari M23 na FDRL igomba gukurwaho n’izi ngabo zizajyaho.

Ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari ni Angola, Burundi, Central African Republic, Congo brazaville, RD Congo, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudan, Tanzania na Zambia.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mbanje gusuhuza abakurikirana ibibera mugihugu cyacu.cakongo mubyukuri ikibazocya kongo kirakomeyecane kandi ntikiza rangira kuberako congo ntiyita kubibazo byaba kongomani urugero tumaze imyaka 17mubuhumzi kandi duke neye gutaha mugihugu cyacu kandi tuza gisubiramo byanze bikunze kuko nicyacu bityo rero nubwobasenya M23 hazavuka undi kugezigihe bizagerwaho tugatahamugihugu cyacu M23 ntikangwe nintare ziziritswe

rugundu yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Umubano wacu na DRC ufdufitiye akamaro ku bihugu byombi kandi babandi bareba kure barabibonye niyo mpanvu badushyamiranya,ariko bayobozi bacu ntimucike intege,ntitugomba gutsindwa.
Kagame & Kabira Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.

Murigo Faustin yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Nishimiye iyonama yibyobihugubigize uwomuryango, kukobigiyekudukuraho urworwikekwe ,rwokuduteranyanamahanga.

fidel yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka