Abayobozi b’u Burundi bagiriye uruzinduko mu Rwanda barashishikariza impunzi gutaha
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta y’u Burundi, muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gushishikariza impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda gutaha.
Ni itsinda riyobowe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Gihugu cy’u Burundi, Lt Gen André Ndayambaje, hamwe n’abayobozi b’Intara za Kirundo, Bururi na Kayanza, bakiriwe ku mupaka wa Nemba n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, Alice Kayitesi w’Intara y’Amajyepfo hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi.
Ni ku nshuro ya mbere ubu bukangurambaga bubayeho bukozwe n’ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Burundi kuva impunzi z’Abarundi zahungira mu Rwanda mu mwaka wa 2015, aho kugeza ubu mu Rwanda habarirwa izigera ku bihumbi mirongo itanu (50,315) zibarizwa mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, hamwe no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu, mu gihe kuva muri 2020 hamaze gutaha izigera ku bihumbi mirongo itatu (30,315).
Nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi bw’Intara, abo bayobozi bahise bakirwa n’itsinda rigari rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda riyobowe n’umunyamabanga uhoraho Clementine Mukeka, aho barimo kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo izo muri iyo Minisiteri hamwe n’Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, aho barimo kugirana ibiganiro barebera hamwe ibimaze gukorwa ndetse n’icyakorwa kugira ngo impunzi ziri mu Rwanda zisubire mu rugo ariko kandi bikozwe mu buryo bwumvikanyweho nta gahato bazishyizeho.
Biteganyijwe ko nyuma y’ibyo biganiro iri tsinda riza guhura rinagirane ibiganiro n’abahagarariye komite z’impunzi z’Abarundi. Ku wa Kabiri bazasura impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama bagirane ibiganiro.
Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Byiza cyane. Byaba ari sawa impunzi zitashye iwabo. Ntibibe ku barundi gusa, n abandi bose batari mu gihugu cyabo, bataha pe. Tugize amahirwe umuntu wese yakabaye mu gihugu cye, cg ahandi yahitamo kuba, akahaba bitavuye ku buhunzi.