Abayobozi b’inzego z’ibanze batarara aho bayobora kubera ko bakiga ntibazahanwa
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iratangaza ko nubwo biteganyijwe ko buri muyobozi agomba kurara aho akorera, nta gahunda ihari yo gukurikirana abatahaba biterwa n’uko bakiga.
Gusaba abayobozi gutura aho bayobora ni imwe mu myanzuro yafashwe na Guverinoma, nyuma y’aho bigaragariye ko ibyo byatumaga abenshi badashobora kumenya ibibazo bihabera cyane cyane ibigendanye n’umutekano n’imitangire ya serivisi.
Gusa ku rundi ruhande gahunda ya Leta iteganya ko kuva ku muyobozi w’umugudugu agomba kuba byibura afite icyiciro cya kaminuza. Ibyo bituma benshi muri abo bayobozi uretse kuba bakiri n’ingaragu, baba bagiye kwiga amasomo y’umugoroba ntibiborohere kugaruka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa 21/05/2013, Minisitiri muri MINALOC, James Musoni yatangaje ko bagerageza kubikurikirana ariko hari aho badashobora kugira icyo bahindura kuko kugira impamyabumenyi biri mu nshingano zabo.
Yagize ati: “Ni henshi usanga bamwe bavamo (mu kazi) bajya kwiga kuko mu bisabwa kugira ngo ube umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ni uko uba byibura ufite amashuri itandatu yisumbuye. Bamwe rero babonamo aho guhera bajya ku rundi rwego rwa kaminuza.”
Minisitiri Musoni yatangaje ko igenzura rigikomeza, ku buryo mu kwezi kwa gatandatu hazaba hamaze kumenyekana igituma buri muyobozi adakora ibyo asabwa.
Ku rundi ruhande ikibazo cy’amacumbi nacyo cyagarutsweho aho bivugwa ko amacumbi y’akarere akiri macye bigatuma ashobora kuba intandaro yo gutuma umuyobozi ataha kure.
Gusa iki kibazo cyo ubuyobozi bwa MINALOC bwatangaje ko kidashobora guhita gikemuka, kuko igikorwa mu karere kigendana n’ibikorwa by’ingenzi biba bikenewe mu karere.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|