Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhora mu duce bakoreramo
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasaba abayobozi bose bo mu nzego z’ibanze, guhera kuri ba Guverneri b’intara n’umujyi wa Kigali kugeza ku bahagarariye imidugudu kuguma mu duce bayobora igihe cyose.
Iki cyemezo cyatangarijwe abayobozi bagize ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) ubwo bari mu mwiherero wabereye mu karere ka Musanze mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, ku matariki 27 na 28/07/2012.
Itangazo ryaturutse muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rigira riti: “Minisitiri yaburiye abazarenga kuri aya mategeko n’ibigirankana ko bazabihanirwa”.
Umuyobozi mu nzego z’ibanze ushaka kugira aho ajya, agomba kuba afite uruhushya rubimwemerera, cyangwa se akaruhuko agenerwa n’amategeko agenga abakozi ba Leta; nk’uko Minisitiri Musoni yabisabye.
Impamvu y’ingenzi yatumye Minisitiri asaba aba bayobozi mu nzego z’ibanze guhora mu duce bakoreramo, ngo ni uko Guvernema n’abaturage muri rusange babifuzaho umusaruro mwinshi kurushaho, kandi ngo baba bakenewe buri gihe.
Iyi nama yateguwe na RALGA yabaye mu muhezo, ku buryo itangazamakuru ryamenyeshejwe ko nyuma yaho rizatangarizwa imyanzuro y’ibyayivuyemo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umusaruro nibyo urakenewe, ariko se na nijoro bazajya barara bakora! weekend se yo bayikuweho ntabwo ari uburenganzira bwabo!abatabana n’abagore babo kubera nyine akazi bo barashakirwa abapfubuzi! uzafata umugore cg umukobwa w’abandi we se kubera adaheruka gusura abana azaburanirwa! ntibyoroshye ni aho guhaguruka syndicat zigaharanira uburenganzira bw’aba bakozi! cg se aba bagengwa na stati yihariye? ntubwo bamwe ari abasore nabo kubona akanya ko guhinga ntibizaborohera. nari nzi ko muri HRM motivation nayo yitabwaho kandi motivation si frw gusa na relation sociale irakenewe kandi muri pylamide ya maslow nabonye na sexualite iri muri basic needs? iki ni ikibazo twe kugifata minenegwe