Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo bahuguwe uburyo bwo kurwanya umunaniro w’akazi
Komite Nyobozi na Njyanama z’uturere twose tugize Intara y’Amajyepfo zahawe amahugurwa ku kurwanya umunaniro w’akazi bakora umunsi ku wundi kugira ngo biminjiremo agafu barusheho gukora cyane birinda kugira umunaniro urwitwazo ngo bitume batuzuza neza inshingano zabo.
Ayo mahugurwa yabaye tariki 29/03/2012 yateguwe bivuye mu bitekerezo by’abagize komite Nyobozi na Biro za Njyanama z’uturere twose tugize iyo Ntara; nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Jeanne Izabiriza.
Yagize ati “Ikibazo cy’umunaniro uterwa n’akazi cyari gikenewe kuganirwaho kuko iyo abantu bakorana bagira ibibazo bahuriraho mu mirimo yabo ku buryo bamwe bibagora guhuza inshingano zabo”.
Ayo mahugurwa kandi yari mu rwego rwo kwigishwa uko bakwifata mu gihe bahuye n’akazi kenshi; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara yakomeje abisobanura.
Izabiriza asanga hari igihe abantu bahuza inshingano ariko ugasanga umunaniro uterwa n’ako kazi batawuvugaho rumwe. Bamwe bati “ Wowe umenya ukora akazi katagoranye nk’ako nkora”. Undi nawe ati “Sigaho ninjye warushye kurusha”.

Aya mahugurwa ni umwihariko w’intara y’amajyepfo kuko ari yo yabimburiye izindi zose n’umujyi wa Kigali gutegura mwene ayo mahugurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philber,t wari muri ayo mahugurwa atangaza ko nyuma yo guhugurwa agiye gusubiza amaso inyuma akita ku nshingano ze akurikije ibiba byihtirwa kurusha ibindi.
Yakomeje yifuza ko amahugurwa nkayo bahawe yagera ku bayobozi benshi cyane cyane abafite aho inshingano nyinshi zibahuza n’abaturage.
Gukora akazi kenshi ni bimwe mu bishobora gutera umunaniro ukabije bikaviramo umuntu kugira imihangayiko ndetse n’indwara ziterwa nawo.
Mu gihe ibyo bibaye ni ngombwa kuruhura ubwonko; nk’uko Prof Dr Benoit Girardin wabahaye ayo mahugurwa yabisobanuye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi gahunda yo kurwanya umunaniro mu kazi ndayemera cyane. Mu kazi umunaniro mbere na mbere wica cg utera indwara ab’inyangamugayo mu kazi, ugasanga sosiyete ibuze abantu b’imena. Umuntu wese utari umunebwe ku kazi ke iyo gahunda arayikeneye cyane. Akazi k’ikirenga karica si urwenya: Iyo udakenyutse, usaza uri ihuriro ry’indwara zikaze, utwa pension ukaturya udusangira na za pharmacies...
Ahubwo nibihutire kunoza iyo gahunda yo kurwanya umunaniro mu kazi, maze igere ku bakozi n’abakoresha bose.
Iyi gahunda yo kurwanya umunaniro mu kazi ndayemera cyane. Mu kazi umunaniro mbere na mbere wica cg utera indwara ab’inyangamugayo mu kazi, ugasanga sosiyete ibuze abantu b’imena. Umuntu wese utari umunebwe ku kazi ke iyo gahunda arayikeneye cyane. Akazi k’ikirenga karica si urwenya: Iyo udakenyutse, usaza uri ihuriro ry’indwara zikaze, utwa pension ukaturya udusangira na za pharmacies...
Ahubwo nibihutire kunoza iyo gahunda yo kurwanya umunaniro mu kazi, maze igere ku bakozi n’abakoresha bose.
jye ubu mbanumiwe ubwose bananirwa kurusha abandi mugihugu? ntamugayo nibobambere mumihigo da! gusa rimwe narimwe bajye bareba amahugurwa yihutirwa afitiye abaturajye akamaro kuko ibyo biteye agahinda urebye uko bakemura ibibazo byabaturajye birababaje. muzatubarize uwanyanza ikibazo cyabaturage bo mumurenge wa kibilizi batanze ubwisungane mukwivuza none aho kuvurwa bakaba basuzumwa ubundi bakoherezwa kugura imiti mumaprive nayo atahaba cyane!!!!
nimutubwire ibyavuye muri ayomahugurwa natwe tumenye icyo twakora mugihe duhuye numunaniro mukazi dukora