Abayobozi b’Intara n’Uturere basabwe gutanga serivise nziza ku baturage

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi, Wellars Gasamagera kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Nyakanga 2023 yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’uturere n’intara, Abakomiseri n’abandi banyamuryango baturutse mu nzego zitandukanye, abasaba kwimakaza gutanga serivise nziza ku baturage bayobora.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango RPF-Inkotanyi, Wellars Gasamagera aganira n'abitabiriye inama
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Wellars Gasamagera aganira n’abitabiriye inama

Ibi Gasamagera yabigarutseho mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango, igamije kurebera hamwe uburyo bwo kunoza no guhuza imikorere muri serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze.

Ati “Guha serivisi nziza abaturage yakabaye ari inshingano ya mbere kuri buri muyobozi”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Wellars Gasamagera avuga ko serivisi nziza iri mu biza ku isonga mu nshingano za buri muyobozi, kandi ko guha serivisi nziza abaturage ubundi yakabaye ari n’inshingano ya mbere kuri buri muyobozi.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Consol é e Uwimana yavuze ko umuyobozi mwiza akwiye guhora yisuzuma kugira ngo arebe niba yuzuza inshingano.
Ati “Abayobozi twese dukwiye kurazwa ishinga no kuzamura imibereho myiza y’abo tuyobora. Ariko nubwo hari byinshi byagezweho ntitwakwirengagiza ko inzira ikiri ndende”.

Vice Chairperson wa FPR, Consolee Uwimana yibukije abayobozi guhora bisuzuma
Vice Chairperson wa FPR, Consolee Uwimana yibukije abayobozi guhora bisuzuma

Uwimana yakebuye abayobozi bitwaza ko bategereje guhabwa umurongo ngo babone kuzuza inshingano, avuga ko umurongo ukwiye gutangwa n’ufite inshingano mbere y’uko bikorwa n’undi uwo ariwe wese.

Umuryango FPR Inkotanyi ufite intego z’ubumwe, Demokarasi n’Amajyambere. Zimwe mu ntego z’umuryang FPR Inkotanyi zigamije kuvana umunyarwanda wese ku ngoyi y’ubujiji, ubukene, amacakubiri n’ubutegetsi bw’igitugu ngo yishyire yizane mu bumwe, Demokarasi n’amajyambere.

Bahawe umurongo wo gukomeza gutanga serivise nziza kubaje babagana
Bahawe umurongo wo gukomeza gutanga serivise nziza kubaje babagana

Imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi ikubiye mu ngingo z’ingenzi zirimo kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda , Kubumbatira ubusugire bw’lgihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu, ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi , Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’lgihugu, guca ruswa, gutonesha n’imicungire mibi y’umutungo w’lgihugu, kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Abayobozi basabwe gukomeza kwimakaza amwe mu mahame agize umuryango FPR Inkotanyi cyane cyane bibanda ku nyungu z’umuturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze cyane, muzatubwirire abo mu karere ka Rulindo banze gutanga bonus y’abaganga Kandi utundi turere rwose twarayitanze, twe tubona Ari imikorere mibi ,Mayor wa Rulindo rwose mwikosore , birababaje cyane kuba abaganga ibyo bagenerwa bonus, muba mudashaka kubibaha. murakoze mwigire kutundi turere two annee bugetaire yarangiye bayibonye. ubwo twe ubanza sinzi icyo government izadufasha

claude yanditse ku itariki ya: 9-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka