Abayobozi b’inkambi ya Kiziba banze ko abanyamakuru bakurikirana inama y’abana
Mu nkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’Abanyekongo mu karere ka Karongi habereye inama y’abana iba buri mwaka bagatanga ibitekerezo ku ruhare rwabo mu bikorwa byose bibakorerwa, ariko abanyamakuru babujijwe kwinjira mu cyumba cy’inama.
Iyo nama yari yatumiwemo abanyamakuru batandukanye, ariko igihe cyo gutangira abayobozi b’inkambi n’abakozi ba HCR bumvikanye ko nta munyamakuru ugomba kwinjira mu cyumba cy’inama, n’ubwo ari bo ubwabo bari batumiye abanyamakuru.

Isaha yo gutangira inama (10h30) yageze, hanyuma umukozi wa HCR wagombaga kuyitangiza ahageze, asaba umuyobozi ukuriye inkambi, Karagire Gonzague, ngo yirukane abanyamakuru.
Ni ko byagenze rero, abanyamakuru twahambiriye utwacu turasohoka, ariko wabonaga abana bababajwe no kubona batabashije kuganira n’abanyamakuru, cyane ko hari harimo umunyamakuru uzwi cyane mu karere ka Karongi witwa Gashonga Jean Claude, ukora kuri radio Isangano, uzwi ku izina rya ‘Muzehe Ga’ kandi no mu nkambi bakunze gukurikirana ibiganiro bye.

Kigali Today yahamagaye kuri telefone umuyobozi w’inkambi ya Kiziba ngo imusobanuze impamvu yabateye kwirukana abanyamakuru, ntiyitaba telefone.
Inama y’abana bo mu nkambi ya Kiziba yari yateguwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakorerabushake (AVIS), ku bufatanye bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo MIDIMAR.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
great news
thanks murakoze cnee
mubyukuri ndumva uwo muyobozi winkambi afite ibyo yahishaga kugira abanyamakuru batabimenya ,kuko Abana bavugisha ukuri,haribyo adakora neza yumvaga bitatangazwa.
Damas, jye ndabona iriya nkuru nta cyo ibaye rwose, uriya munyamakuru icyo yashatse kumvikanisha ni ikibazo cy’uko abana bimwe amahirwe yo kuganira n’abanyamakuru ari nacyo cyari kigenderewe. naho iby’umunyamakuru ukunzwe, byo jye mbona ntabitindaho, c’est juste une information d’appui
Reka irekere, ubwo se ikibazo ni pub cg ikibazo ni ugukorera mu bwiko niba uzi ikinyarwanda? Barambabaza abantu batazi ko ikirenge kigimba ukujya imbere. Nimureke abana bisanzure bavuge akabari ku mutima, naho ubundi muriho muratema ishami mwicayeho!Ubwo se ibitekerezo by’abana nibitamenyekana hanze bikugumira mu nkambi, muribaza ko hari icyo byatanga?
Murabeshya ntabwo mwatumiwe umuryango AVSI siwo uyobora inkambi siwo wari kubaha autorisation rero. Mwagombaga guhabwa autorisation na MIDIMAR
Muvandimwe Damas, burya umuntu atekereza bitandukanye n undi!Niba abona akunzwe reka abivuge! icyaba kibabaje aho twakwibaza byinshi niyo yari kuvuga ko yanzwe!! twarikwibaza kuki?Naho niba akunzwe, uwaduha abanyamakuru bacu bose bagakundwa kuko ntawe ukundwa ntampamvu!Erega ubushakashatsi umuntu abukora n ibizavamo aba asa naho abyiteze!gusa kuba ari uguhinyuza!niyo mpamvu biha Hypotheses
Komera!
Birababaje!! Ariko nanone ngarutse kuri iyi nkuru rwose mujye mugabanya gukora pub!! Ubuse kuvuga ngo harimo umunyamakuru ukunzwe koko mu nkuru hari ubushakashatsi mwakoze mugasanga akunzwe!! ??