Abayobozi b’imirenge 8 ku 10 igize akarere ka Nyanza barakora ihererekanyabubasha
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 8 ku 10 igize akarere ka Nyanza mu Ntara y’amajyepfo barakora ihererekanyabubasha mu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri tariki 31/07/2012 ku biro by’imwe mu mirenge itandukanye yo muri ako karere.
Guhinduranya bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ni uburyo bwo kubafasha gukomeza gutanga umusaruro ufatika cyane cyane mu birebana na gahunda yo kwesa imihigo; nk’uko bisobanurwa na Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza.
Imihigo abayobozi b’imirenge biyeje gushyira mu bikorwa ikubiye muri gahunda enye za Guverinema y’u Rwanda: ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.

Icyemezo cyo guhindurira imirenge abanyamabanga nshingwabikorwa cyafashwe n’Inama Njyanama y’akarere ka Nyanza tariki 20/07/2012 ubwo bari bamaze kumurikirwa imihigo n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2012/2013.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kigoma na Busasamana mu karere ka Nyanza bo ntibarebwa n’iryo hererekanyabubasha kuko batanze icyizere ko bashobora gukomeza kwesa imihigo bakorera mu mirenge bari basanzwe bayobora.
Muganamfura Sylvestre uyobora umurenge wa Busasamana na Kajyambere Patrick uyobora umurenge wa Kigoma babaye indashyikirwa mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011/2012 ku rwego rw’akarere ka Nyanza.

Akarere ka Nyanza kagizwe n’imirenge 10 ariyo Busasamana, Kigoma, Busoro, Mukingo, Cyabakamyi, Nyagisozi, Muyira, Kibilizi, Ntyazo na Rwabicuma.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
PIHAYI NIMUMUHE IMISUZI MYINSHI YUMVA IMIHUMURO YIMISUZI IMUMEREYE NEZA CYANE UYISHAKA NI PIHAYI..85%.._
Iyo ugiye kwaka icyangombwa cy’ ubutaka bakakubwira ko cyasohotse, byaba bibaho ko icyangombwa gisohoka ntibakwereke uwagitwaye aho yasibye
2. Ese iyo bagusabye kujya kukirangisha kuri radio abaturage Bose Bazi uka Batanga amatangazo kuri radio?
3. Mwadusobanurira uburyo bikorwa kuko icyangombwa cyatanzwe agronome yadusobanuriye ko cyasohotse kuri UPI:2/01/06/06/2081
Nyamara nyiracyo siwe wgifashe. Ni umukecuru akeneye ubufasha
congullaturation kuri patrick ni byiza cyane
Kajyambere arabikwiriye kuko akorana ubushake n’umurava.
congratulations to Muganafamfura S. ( aka MAKARENKO), twarabanye iRuhande, asanzwe arangwa n’ubushake n’umuhate, no kuba intangarugero.
Bravo mon grand!!!!
Patrick congs