Abayobozi b’imidugudu barasaba guhabwa amagari

Abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Ngoma batanze icyifuzo cyo koroherezwa ingendo bahabwa amagari yabafasha kugera ku baturage.

Aba bayobozi bavuga ko kugera ku baturage ngo babahe serivisi bikiri imbogamizi, kuko bibasaba kwikora ku mufuka ngo babashe kujya gukiranuba abagiranye ibibazo, nk’uko babitangarije mu nama baherutse kugira n’abayobozi.

Abayobozi basanga boroherejwe mu ngendo bahabwa amagri byarushaho kubafasha mu kazi bakorana ubwitange badahembwa.
Abayobozi basanga boroherejwe mu ngendo bahabwa amagri byarushaho kubafasha mu kazi bakorana ubwitange badahembwa.

Rubagumya Appolinaire umuyobozi w’umudugudu wa Gituku wo mu murenge wa Rukira, yagaragaje imbogamizi z’ingendo abayobozi b’imidugudu bagira yaba igihe bagiye mu nama ku mirenge cyangwa gutanga service ku baturage,usanga zibahendamu gutega.

Yagize ati “Twese ntago ariko duturanye n’imirenge cyangwa utugali,hari ubwo tujya mu nama bikaduhenda kubera amatike kandi ntiduhembwa ugasanga biratugora,ntakuntu mwazatubonera akagari? Mwazadutekerezaho.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise, yavuze ko hari ibyo igihugu kigenda kibafashamo harimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza. Avuga ko biterwa n’amikoro aba ahari ko bazirikana akazi kabo gakomeye,no gukorana ubwitange bagira.

Ati “Abantu bazakomeza kubyigaho uko ubushobozi buzagenda buboneka nibyakunda,imisoro yacu y’akarere uko ubushobozi buzazamuka hazarebwa icyakorwa cyabafasha si ukuvuga ko abantu babibagiwe tuzirikana akazi kanyu gakomeye mukora.”

Akarere ka Ngoma kugera ubu kagizwe n’imidugudu igera kuri 473, bivuze ko bibaye impamo ariyo yashakirwa ubushobozi burimo no kubonerwa amagari abafasha mu ngendo.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 6 )

bagira akazi kenshi kabisa leta izarebe agashahara bajya babagenera ni no murwego kwirinda za ruswa zatangwa kubera kubafatirana kuko badahembwa

eraste yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

urebye akazi bagira ahubwo bakabaguriye twamoto tubihutisha mukazi

hubert yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

arabavuganiye da, n’ubwo ari abo muri ngoma babivuze ariko n’abandi baba bafite icyo kibazo pe

Kaneza yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Ese burya ntibahembwa? n’ukuntu bavunika , Mana weeee leta n’ibatekerezeho

matama yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Ibyo abo bayobozi b’imidugudu bavuga nibyo bakora badahembwa ugasanga barikora kumifuka nkaba nkeka ko byanabashora mukurya ruswa, leta izabatekerezeho pe

Kibwa yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Niba koko ayo magare haricyo yafasha kugirango akazi kagende neza mumidugudu, nge numva bayabaha ariko akazi bashinzwe bakagakora neza. murakoze

Ester yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka