Abayobozi b’Imari mu bigo binyuranye bibukijwe inshingano zabo

Abayobozi b’imari mu bigo bya Leta n’iby’abikorera mu Rwanda, beretswe inshingano birengagiza kandi arizo zifasha ibigo kugera ku ntego.

Abayobozi beretswe uburyo bafasha ikigo gutera imbere babigizemo uruhare
Abayobozi beretswe uburyo bafasha ikigo gutera imbere babigizemo uruhare

Ni inshingano zo kuba hafi abayobozi b’ibigo bakoramo, no gukurikirana icyo imari y’ikigo ikoreshwa no kugera ku cyerekezo ikigo cyiha.

Mu biganiro by’iminsi itatu byatangiye tariki 23 Kanama 2023, biteguwe n’Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga (ICPAR), abayobozi bashinzwe imari mu bigo bya Leta n’abikorera bagiriye i Rubavu, bagaragarijwe inshingano bagomba kwitaho mu guteza imbere ibigo bakorera.

Impuguke mu by’ubukungu, Obadiah Biraro akaba Perezida wa ICPAR, avuga ko abayobozi b’imari mu bigo bazwi nka (CFO), bagomba kumenya intego y’ikigo kiganamo kandi bakagifasha kuyigeraho, atanga ingero ku bakora mu bigo bya Leta bagomba guharanira ko NST1(The National Strategy for Transformation 2017 – 2024)) igerwaho.

Agira ati "Icyo tubashakaho kijyana no kumva inshingano bafite no kuzishyira mu bikorwa, kuko ni inshingano zitamaze igihe kinini mu Rwanda, kandi hari abazijyamo batazumva bigatuma badafasha ibigo kugera ku ntego iteganyijwe."

Obadiah Biraro wabaye umugenzuzi w’imari ya Leta mu myaka irenga 10, avuga ko abashinzwe imari mu bigo bagomba guhabwa ubumenyi butuma bazamura imyumvire yabo, bakayihuza n’ibigo bakorera biba bibategerejeho umusaruro.

Ashingiye ku rugero rw’ikigo cya WASAC, Obadiah Biraro avuga ko uretse kuba ari ikigo gikwirakwiza amazi cyagombye guharanira kunguka, kandi ibyo bigerwaho iyo ushinzwe imari avuye mu kubara amafaranga, ahubwo agaherekeza ibikorwa byateguwe.

Gakwaya Harriet, umuyobozi rusange mu rwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye (Rwanda Elders Advisory Forum), avuga ko kuba umuyobozi atari ukwicara inyuma no kwiharira akazi.
Ati "Tugomba kuba intangarugero mu bigo, tukegera abakozi tukaberekera dushingiye ku musaruro ukeneye. Abayobozi b’imari ntitwibande ku kubarura imari y’ikigo ahubwo tukareba n’uko ikoreshwa n’umusaruro itanga."

Bamwe mu bayobozi bitabiriye ibyo biganiro
Bamwe mu bayobozi bitabiriye ibyo biganiro

Mugisha Bob umukozi ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, avuga ko abayobozi bashinzwe imari, bakeneye kongerwa ubumenyi bujyanye n’igihe mu ibaruramari rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Biradufasha guhuza ubumenyi n’ibikorwa bishingiye ku cyerekezo ikigo kiganamo, twita ku nshingano zacu zigenda zihinduka bijyanye n’aho Isi igeze.”

Bimwe mu biganiro bibandaho bijyanye no kumva inshingano z’ubuyobozi, no kwiha intego bagomba kugeraho nk’abayobozi, kuko bituma baharanira kugeza ibigo ku ntego byihaye.

Ikigo ICPAR gisanzwe gitanga ubumenyi ku bakozi bashinzwe ibaruramari mu bigo bya Leta n’abikorera, kandi byagize akamaro mu kugabanya ibihombo ibigo bihura nabyo, nubwo hari ibindi bikibonekamo intege nke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka