Abayobozi b’igihugu bahuriye mu isengesho rusange

Abayobozi bakuru b’igihugu barasabwa gufata umwanya wo kwita ku buzima bwabo no kwiyegereza Imana, aho guhora bahangayikishijwe n’imirimo yabo, nk’uko byagarutsweho mu kiganiro cyari kigenewe abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, cyateguwe na Rwanda Leaders Fellowship.

Abayobozi bari bitabiriye isnegesho ryabaye kuri iki cyumweru muri Hoteli Serena, basobanuriwe isano riri hagati yo kwiyegereza Imana no kuzuza inshingano zabo ariko bitabangamira n’imibereho yabo ya buri munsi.

Pastier Dale Burke, uzwi ku gitabo yanditse yise “How to Lead and still live”, wagiye anakora imirimo yo guhugura abayobozi kwita ku buzima bwabo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, yabasabye kwita ku buzima bwabo kuko aribwo bugena n’imikorere yabo.

Yagize ati: “Hari igihe utaha unaniwe mu buzima bwo hanze uri igitangaza kubera imirimo yawe, ariko mu buzima bw’imbere waramugaye.”

Yabasabye gukomeza gushyira imbaraga mu byo bashaka kugeraho, ariko bibukako aribo bashinzwe gukorera abaturage.

Bamwe mu bari bitabiriye iki kiganiro bagize guverinoma, nka Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi, mu bitekerezo batanze bavuze ko bitangaje kubona hari abayobozi batuzuza inshingano zabo kandi babifitiye ubushobozi.

Abandi batari muri guverinoma bari bitabiriye iki kiganiro nka Faustin Mbundu ukuriye Urugaga rw’abikorera, yavuze ko ibi biganiro bifasha abakora ubucuruzi bakunda kwiringira ibintu bakibagirwa ko Imana ariyo ibitanga.

Ati: “Mu kazi dukora duhura n’ibibazo tukibwira ko kubivamo ari ukwegera amabanki cyangwa abayobozi bose, ariko bitarimo Imana ntacyo byaba bitumariye.”

Ihuriro Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango udashingiye ku idini runaka, uhuza abayobozi b’abakirisitu n’abandi bantu bakomeye babyifuza baturutse mu madini atandukanye yo mu gihugu.

Emmanuel HITIMANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka