Abayobozi b’igihugu bagiye kongera kwisuzuma mu mwiherero - AMAFOTO
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 27/2/2015, abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu berekeje i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu mwiherero ngarukamwaka, aho bagiye kongera kwisuzuma no gusuzuma ibyo bari biyemeje umwaka ushize, bakabiheraho no guhigira umwaka utaha.
Umwiherero w’uyu mwaka uje usanga imyanzuro 42 yari yemejwe kugerwaho yashyizwe mu bikorwa ku gipimo cya 70%, naho imyanzuro 30% itaragezweho muriyo 28% ntiyagezweho neza.
Muri yo itaragezweho harimo nko kuba umwiherero usanze ubwisungane mu kwivuza butarashyirwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), mu gihe umwanzuro wo kubyaza ingufu z’amashanyarazi nyiramugengeri (Peat power) wihariye 2%, ngo utigeze ugerwaho 100%, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Stela Ford Mugabo, ushinzwe ibyemezo by’inama y’abaminisitiri.
Kigali Today yabageneye amwe mu mafoto y’uko iki gikorwa cyagenze









Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Umwiherero ibwiza kuko higirwamo byinshi kd hafatirwamo umwanzuro utez,igihugu imbere.gusa hibandwe kukureba niba hatarimo abishimira ko bahurira hariya nkuko bigaragara kumafoto. ntamusaruro tubatezeho kd ntibauramo
uyu mwiherero utwigire neza ikibazo cya mitiwele uburyo byakorana neza na rssb kuko hari abaturage batarumva na busa ibyiza by’ubwisungane!
uyu mwiherero uzavamo byinshi bikomeza kutwubaka , bayobozi bacu turabizeye