Abayobozi b’amadini n’amatorero bakoze neza, bimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu byakemuka - RGB

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, avuga ko abanyamadini n’amatorero bujuje neza inshingano zabo, bimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu nko guta amashuri kw’abana no kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa byacika burundu.

Dr Usta Kaitesi
Dr Usta Kaitesi

Avuga ko abanyamadini n’amatorero bari mu bafatanyabikorwa bafite amashuri menshi, bakwiye kuba abakangurambaga ku babyeyi, cyane ko birirwana n’abana ndetse bakabonana n’ababyeyi babo igihe cy’amateraniro.

Ati “Nk’ikibazo kireba guta amashuri kw’abana ndetse n’igaburo ry’abana rya saa sita, kuba bari mu bafatanyabikorwa bafite amashuri menshi, birakwiye ko baba abakangurambaga ku babyeyi.”

Akomeza agira ati “Kuko aba bana biriranwa nabo, babana nabo ku mashuri banaterana mu mpera z’icyumweru, ku wa gatanu ku bayisilamu, ku wa gatandatu ku badivantisiti no ku cyumweru ku bakirisitu bandi basanzwe, bagahura n’imiryango yabo.”

Avuga ko ubufatanyabikorwa bukozwe neza, abanyamadini n’amatorero bakumva ko bari ku ruhembe rw’uko umwana yiga neza kandi akagaburirwa uko bikwiye, ndetse yanabura bikorohera Leta kumenya aho ari.

Avuga ko bakwiye gukangurira ababyeyi baje gusenga ndetse n’abana akamaro ko kwiga, ikibazo cyo guta amashuri cyatsindwa burundu.

Agira ati “Nibakangurira ababyeyi baje gusenga, bagakangurira abana ko kwiga bifite akamaro kandi bizubaka Umunyarwanda ushoboye, tuzaba turimo gutsinda ikibazo dufite gikomeye cyane cyo guta amashuri no kudashobora kugaburira abana ku ishuri, kandi imbaraga dufite duhuza, zatuma icyo kitaba ikibazo cy’ingutu.”

Mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa 10 Gashyantare 2022, hagamijwe kureba imikorere yabo no kurushaho kuyinoza, bibukijwe ko bafite uruhare runini mu gutuma imibereho y’abaturage irushaho kuzamuka.

Dr. Kaitesi avuga ko abafatanyabikorwa bahari mu rwego rwo gufasha Leta kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bityo bakwiye gukora ibyo baba bariyemeje mu gihe bakaga uburenganzira bwo gukorera mu karere runaka.

Ati “Kutagira umusarane, twaganiraga tukabibutsa ngo umusarane uvugwa kangahe muri Bibiliya, ko abapasiteri bari hafi y’abaturage kurusha ubuyobozi bw’ibanze, ikibazo cy’isuku bakivugaho kangahe?”

Yasabye inzego za Leta gukurikirana no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa, kugira ngo hatabaho kubusanya cyangwa kudakoresha neza umutungo mu nyungu z’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abanyamadini kuva ntibita ku birebana n’umuco Gakondo bibanda ku kwamamaza ibisomwa muri bibliya n’ibindi bijyanye n’inzozi zabo bita ijambo ry’IMANA.

Twibaza niba guterekera no kuraguza basanze abasokuru bacu bakora, niba nta gitekerezo bafite cyo ku byigisha kuko ni ibyacu ntaho tuzabihungira.
Murakoze, mbaye mbashimiye.

Kayibanda Eugene yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Abizera twisubireho

Eugene yanditse ku itariki ya: 20-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka