Abayobozi b’akarere ka Rusizi bari mu ruzinduko mu mujyi wa Speyer mu Budage

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi n’intumwa ayoboye, batangiye uruzinduko mu mujyi wa Speyer mu ntara ya Rhenanie-Palatinat, mu Budage mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’umubano uri hagati y’u Rwanda n’iyo ntara n’imyaka 10 y’umubano wihariye hagati y’akarere ka Rusizi n’umujyi wa Speyer.

Kuri uyu wa 04 Nzeri 2012, intumwa zaturutse mu karere ka Rusizi, ziyobowe n’umuyobozi w’akarere, Nzeyimana Oscar, zasobanuriwe imiterere n’imikorere y’ubuyobozi bw’umujyi wa Speyer, nyuma zisura ikigo gitanga umuriro, amazi na gaze mu mujyi wa Speyer cyitwa STADTWERKE SPEYER.

Abayobozi mu karere ka Rusizi n'ababakiriye mu mujyi wa Speyer mu Budage.
Abayobozi mu karere ka Rusizi n’ababakiriye mu mujyi wa Speyer mu Budage.

Ku gicamunsi, izo ntumwa zakiriwe n’umuyobozi w’umujyi wa Speyer, Hansjörg Eger ari kumwe na Musenyeri wa Diocese Gaturika ya Speyer na bamwe mu bari mu bajyanama b’uwo mujyi.

Abayobozi bombi bishimiye umubano uri hagati y’uturere twombi n’ibyo wagezeho mu myaka icumi ishize. Banagarutse ku bikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu myaka itaha mu rwego rwo guteza imbere uwo mubano mu ngeri zose zigize ubuzima bw’abaturage b’uturere twombi cyane cyane hakazibandwa ku bukungu, imibereho myiza y’abaturage ishingiye ku guteza imbere uburezi, ubuzima, umuco, imikino n’ibindi.

Umuyobozi wa Rusizi atanga impano kuri mugenzi we uyobora umujyi wa Speyer.
Umuyobozi wa Rusizi atanga impano kuri mugenzi we uyobora umujyi wa Speyer.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, ngo ibikorwa bari gusura bizatuma babona amasomo y’uburyo barushaho guteza imbere umujyi wa Rusizi, no guhanga ibikorwa binini bitanga akazi ku bantu benshi.

Biteganyijwe ko ku musozo w’uru ruzinduko hazasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’umujyi w’akarere ka Rusizi n’umujyi wa Speyer mu Budage.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka