Abayobozi b’Akarere ka Gakenke bategetswe kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe

Abayobozi b’akarere ka Gakenke bategetswe kugaruza umutungo wa Leta ubarirwa mu mamiliyoni yanyerejwe n’abakozi b’akarere, ubwo bitabaga akanama k’abadepite gashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) kuri uyu wa Gatanu tariki 09/11/2012.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru wa Leta ya 2011 yagaragaje ko Edouard Nizeyimana wari umucungamari w’akarere yiganye umukono w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere anyereza miliyoni zisaga 38.

Abadepite bagize ako kanama bibukije ubuyobozi bw’akarere ko bafite inshingano zo kugaruza ayo mafaranga kandi no guhagarika ubwo bujura bw’umutungo wa Leta, nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Edouard Nizeyimana, afungiye muri Gereza Nkuru ya Musanze aho akora igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe n’urukiko.

Nizeyimana kandi yabikuje miliyoni zisaga 10 kuri konti y’akarere BNR-1210530 iri mu Banki Nkuru y’u Rwanda, ntiyayandika mu bitabo by’icungamari bityo aburirwa irengero.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, yasobanuriye Akanama k’Abadepite gashinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta ko akarere kazatanga ikirego mu butabera barega Nizeyimana kugira ngo azishyura uwo mutungo wa Leta yanyereje.

Raporo y’Umugenzi Mukuru wa Leta yatunze urutoki imikoreshereze mibi y’amafaranga asaga miliyoni zirindwi ya VUP, yaragenewe gukoreshwa mu materasi mu Murenge wa Busengo.

Hari na miliyoni zisaga 13 zashyikirijwe umucungamari wa VUP Busengo zikoreshwa nabi ariko nyiri ukuyacunga yasubije miliyoni esheshatu, mu gihe ayandi agera kuri miliyoni zirindwi zikaba zitarishyurwa.

Umukozi uvugwa muri iryo nyerezwa bivugwa yacitse ubutabera, ari hanze y’igihugu.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko ibyemezo bya PAC bitera urujijo, ubwo se amafaranga yo mu Karere ka Gakenke niyo menshi kurusha ayo muri UNR. Njye ndabona ayo mafaranga yagaruzwa ariko nayagiye anyerezwa mu Bindi bigo nka UNR n’ahandi abayanyereje nabo bagasabwa kuyagarura, hato insina ngufi ntizibe ari zo zicibwaho amakoma.Thx

Nzabirinda yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

Ko mbona mutavuze uwari Gitifu wa akarere ka Gakenke we se yaba ari miseke igoroye?
Abo bakoresheje nabi imari yarubanda nababigizemo uburangare nibitabe ubutabera.
Ariko reke mbaze.Aka karere ka Gakenke nta mugenzuzi w’imari gafite?Ibi ni uburangare bukabije.Niba ahari se amaze iki?
Imirimo muhabwa niko mucunga neza umutungo wa rubanda abawucunga ntibawingwizeho.

BURAHO BAKWIYE Jean Sauveur yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka