Abayobozi 11 b’ibigo by’amashuri bakurikiranyweho kunyereza Miliyoni hafi 28 FRW

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu Karere ka Kayonza rwafashe abayobozi b’ibigo by’amashuri 11 bakurikiranyweho kunyereza hafi Miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda (27.970.419Frw).

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko aba bayobozi b’amashuri bafashwe nyuma y’igenzuramutungo (Audit) ryakozwe n’Akarere bagasanga hari amakosa yakosorwa ariko nanone hari ahandi hagaragaye ibishobora kuvamo ibyaha ababikoze bakaba bagomba gukurikiranwa.

Ati “Cyane ni ugutanga amasoko binyuranyije n’amategeko no gukoresha amafaranga binyuranyije n’amabwiriza aba ahari. Twari twabibonye ahantu hatandukanye ariko hari abayobozi 11 b’Ibigo byari byagaragaye ko ari ugukoresha umutungo nabi. Icyo gihe iyo bigenze gutyo baba bagomba gukurikiranwa.”

Nyemazi yavuze ko ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye mu Karere mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse.

Ngo abo bizagaragara ko nta kibazo bazasubira mu kazi kabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka