Abayoboye Uturere kuva 2006 bari he? Babayeho bate?

Abayobozi mu nzego z’uturere baratorwa, bagahabwa inshingano zitandukanye hakiyongeraho n’imihigo ikubiyemo ibyo bazageza ku baturage. Iyi mihigo hari abayesa bikabahesha kurangiza manda ariko kandi hari n’abo byanga bikabaviramo kwegura cyangwa kweguzwa. None se ujya wibaza abavuye muri iyi myanya mu buryo bumwe cyangwa ubundi aho bari uyu munsi? Ujya ugira amatsiko yo kumenya ibyo bakora n’uko babayeho? Temberana na Kigali Today muri iyi nkuru maze ushire amatsiko.

Gahunda y’uturere yatangiye mu mwaka wa 2006, abasaga ijana (100) akaba ari bo banyuze muri izi nshingano zo kutuyobora (Mayors). Cumi na batatu (13) muri bo banyuze imbere y’ubutabera naho batatu (3) bakaba baritabye Imana.

Abahoze bayobora uturere tugize Intara y’Amajyaruguru

Intara y’Amajyaruguru igizwe n’uturere dutanu ari two Burera, Musanze, Gakenke, Gicumbi na Rulindo. Ni intara yagiye igaragaramo cyane imihindagurikire y’ubuyobozi bw’uturere, aho kuva 2006 abahoze muri iyo myanya ari makumyabiri (20).

Burera: Bosenibamwe Aimé (RIP) yabimburiye abandi

Bosenibamwe Aimé ni we wabimburiye abandi mu kuyobora Akarere ka Burera mu mwaka wa 2006, ava kuri uwo mwanya muri Werurwe 2009 agizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, aho yari asimbuye Rucagu Boniface ku buyobozi bw’iyo ntara.
Bosenibamwe wavukiye mu Murenge wa Kanama Akarere ka Rubavu mu 1969, yatorewe kuyobora Akarere ka Burera avuye ku Bumunyamabanga nshingwabikorwa bw’Intara ya Kibungo, inshingano yakoze kuva muri 2003-2005.
Bosenibamwe Aimé avuye ku nshingano zo kuyobora intara yagiye kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), ariko ubu ntakiriho kuko yitabye Imana ku itariki 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi.

Sembagare Samuel ni we wasimbuye Bosenibamwe ku buyobozi bw’Akarere ka Burera muri 2009.
Sembagare uzwiho kugira urugwiro no kumenya kuganiriza abantu, yari yarahawe akabyiniriro ka “Semba wa Semba”, aho yemeza ko ari akazina yahawe ubwo yari umutoza w’intore.
Sembagare wavukiye mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze mu 1959, afite impamyabumenyi mu burezi (A0) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryayo ryahoze i Nyakinama.
Kuva asoje inshingano zo kuyobora Akarere ka Burera muri 2016, ubu aba mu mujyi wa Musanze aho yikorera ku giti cye.
Uwambajemariya Frolence yayoboye Akarere ka Burera kuva 2016, avuye mu nshingano za Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako karere.
Uwo muyobozi ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu (Masters) mu iterambere, ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, inshingano yashyizwemo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryo kuwa 06 Ugushyingo 2019.

Uwanyirigira Marie Chantal watorewe kuyobora Akarere ka Burera tariki 06 Ukuboza 2019, yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu Gushyingo 2021. Uyu mwanya yawukuweho n’itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 08 Kanama 2023, umwanya yasimbuweho na Mukamana Soline.

Uwanyirigira utarabona indi mirimo, ubu atuye mu Mujyi wa Musanze.

Gakenke: Umuyobozi wiyemeje ko nta biza bizatwara umuturage

Mugemangango Epaphrodite ni we wabimburiye abandi mu kuyobora akarere ka Gakenke. Cyakora ari mu batararambye kuri uwo mwanya kuko muri Mata 2008 Polisi yamutaye muri yombi, akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko aburanye ifunga n’ifungurwa agirwa umwere ararekurwa.
Kugeza ubu, Mugemangango ni umukozi muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri
Hakizayezu Pierre Damien ni we wabaye mayor wa 2 w’aka karere, umwanya yagiyeho muri 2008 asimbuye Mugemangango.
Hakizayezu yavuye muri izo nshingano muri 2011, ubu akaba ari we uyoboye ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) mu karere ka Burera.

Nzamwita Déogratias yabaye mayor ya 3 w’akarere ka Gakenke.
Uyu mugabo wavukiye mu Murenge wa Gakenke Akarere ka Gakenke mu 1964, ari mu bayoboye uturere igihe kirekire kuko yatowe muri 2011 asoza izo nshingano muri 2021.

Nzamwita ubu atuye mu Murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze.
Nizeyimana Jean Marie Vianney ni we wakurikiyeho, atorwa ku itariki 19 Ugushyingo 2021, ava muri izo nshingano ku itariki 08 Kanama 2023.

Nizeyimana ni umwe mu bayobozi bakuwe ku myanya yabo na Perezida Kagame nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, ku itariki 08 Kanama 2023 akaba yarasimbuwe na Mukandayisenga Vestine.
Nizeyimana ubu atuye mu mujyi wa Kigali.

Musanze: Mayor wazamutse inzego mu gihe gito kugera kuri Minisitiri

Mu myaka 17 Akarere ka Musanze kayobowe n’abayobozi umunani, aho abenshi muri bo bagiye bava mu nshingano beguye.
Karabayinga Pierre Célèstin ni we wabimburiye abandi muri izo nshingano akaba yarahesheje akarere ka Musanze igikombe cya mbere mu gihugu mu bihembo bihabwa uturere.
Gusa ntibyaje gukomeza bityo kuko yavuyeho yeguye nyuma yo gushwana na bamwe mu bakozi b’akarere ndetse bikabaviramo gufungwa.

Gusa urukiko rwaje kubarekura by’agateganyo maze bategekwa kujya bitaba. Icyo gihe Karabayinga yahise ava mu gihugu asubira muri Kenya aho yabaga mbere yo kuyobora Akarere ka Musanze.

Hakurikiyeho Mpembyemungu Winifirida wayoboye Akarere ka Musanze kuva muri 2008-2016, atorerwa kuba Umudepite muri 2017 kugeza ubu.

Musabyimana Jean Claude ni umwe mu bayobozi bazamutse mu nzego byihuse, kuko yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze ku itariki ya 26 Gashyantare 2016 agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru tariki ya 04 Ukwakira 2016, nyuma yo kugeza Akarere ka Musanze ku mwanya wa nyuma (30/30).

Nyuma y’aha yaje kuba PS muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, none ubu Musabyimana ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu guhera ku itariki tariki 10 Ugushyingo 2022, aho yasimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.

Jean Damascene Habyarimana yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze ku itariki 14 Ukuboza 2016, yegura muri izo nshingano tariki 3 Nzeli 2019, ubu akaba akorera ubucuruzi mu karere ka Rubavu.
Nuwumuremyi Jeannine yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze tariki 27 Nzeri 2019, ava muri izo nshingano ku itariki 19 Ugushyingo 2021 nyuma yo gutsindwa mu matora, ubu bivugwa ko yimukiye muri Amerika.

Hakurikiyeho Ramuli Janvier wabaye Meya wa Musanze tariki 19 Ugushyingo 2021, ava muri izo nshingano ku itariki 08 Kanama 2023 akuweho n’itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Kugeza ubu Ramuli Janvier ntabwo turamenya neza aho aherereye n’icyo akora.

Gicumbi: Ba Mayors beguye umusubirizo

Nyangezi Bonane ni we wabimburiye abandi ku buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, aza kwegura tariki 04 Kamena 2012 ku mpamvu zitigeze zitangazwa, aho we yavuze ko yeguye ku bushake bwe akareka n’abandi bakayobora.

Mvuyekure Alexandre wari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu ni we watorewe kuyobora ako karere na we yegura ku itariki 09 Kanama 2012 nyuma y’ibyumweru bitarenze bibiri atorewe izo nshingano.

Nyuma y’uko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yeguye, Mudaheranwa Juvenal ni we watorewe inshingano zo kuyobora ako karere, aho ku itariki 25 Gicurasi 2018, Inama Njyanama yateranye yeguza Komite Nyobozi yose y’akarere.

Akarere ka Gacumbi kakomeje guca agahigo ko kugira abayobozi bayoboye mu gihe gito cyane, aho Sewase Jean Claude wari uherutse gutorwa nk’umuyobozi w’akarere w’agateganyo yeguye amaze ku buyobozi iminsi itandatu, asimburwa na Kamili Athanase Umunyamakuru wa RBA, waje kuvaho nyuma y’amatora.

Ndayambaje Felix wari watorewe kuyobora akarere ka Gicumbi mu matora yabaye tariki 06 Ukuboza 2019, yayoboye ako karere imyaka ibiri, ubu akaba yarasubiye mu mwuga yahozemo wo kwigisha muri Kaminuza.

Icyo gihe yasimbuwe na Nzabonimpa Emmanuel watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu gushyingo 2019.
Nyuma yaho yagaragaye mu itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo ku itariki 08 Kanama 2023, rimugira Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru.

Rulindo: Aba mayor barambye ku buyobozi

Kangwagye Justus ni we mayor wa mbere wayoboye akarere ka Rulindo, akaba ashimwa na benshi mu bo yayoboye aho yasoje inshingano zo kuyobora Rulindo mu mwaka wa 2016, ahava ajya muri RGB nk’umuyobozi ushinzwe amashyaka n’imiryango itari iya Leta, ariko ubu yagiye mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Muri Werurwe 2016 ni bwo Kayiranga Emmanuel yatorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, inshingano yavuyeho mu mwaka wa 2021 arangije manda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today umwaka ushize, Kayiranga yavuze ko ari kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), muri GeorgeTown University yo muri Amerika, mu buryo bw’iyakure.

Kayiranga yasimbuwe na Mukanyirigira Judith uyobora Akarere ka Rulindo kugeza ubu.

Abahoze bayobora Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba

Nyagatare

Mu mwaka wa 2006, Akarere ka Nyagatare kayobowe na Robert Kashemeza, umwanya yavuyeho muri Nzeri 2009 ndetse muri Werurwe 2010 akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kubera gucunga nabi umutungo wa rubanda.
Yaje kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kuwa 20 Ugushyingo 2011, ubu akaba ari Umuyobozi wa Top Sec, Kompanyi icunga umutekano.
Sabiti Atuhe Fred, ni we mayor wa kabiri w’akarere ka Nyagatare, umwanya yamazemo imyaka irindwi kuva 2009 kugeza 2016, umwanya yavuyeho asoje manda ebyiri.
Kuri ubu Fred, ni umukozi wa RGB ukurikirana imikorere y’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba ariko nanone akaba akora ubuhinzi n’ubworozi.

Mupenzi George ni we wahise akurikiraho ku buyobozi bw’aka karere, aza kwegura hamwe n’abo bari bafatanyije bose kuwa 30 Gicurasi 2018, ku mpamvu zabo bwite. Mupenzi ubu ni rwiyemezamirimo akora ubucuruzi.
Mushabe David Claudian, yayoboye Akarere ka Nyagatare kuva 2018 kugera muri 2021 ariko ntiyongera kwiyamamaza. Ubu nawe ni umucuruzi.

Kuva mu mwaka wa 2021, Akarere ka Nyagatare karayoborwa na Gasana Stephen.

Gatsibo

Murego Jean Marie Vianney ni we wabaye umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wa mbere, umwanya yagiyeho muri 2006 kugeza 2010.

Uyu mwanya yawuvuyeho nyuma yo gukatirwa igihano cy’igifungo cy’amezi 11, ahamijwe icyaha cyo gucunga nabi umutungo wa Leta aho yashinjwaga kunyereza Miliyoni 88 zari zigenewe kubaka ibitaro bya Kabarore, ndetse n’icyo kunyereza amafaranga yari agenewe kugeza inka za kijyambere muri ako Karere.
Mu Ugushyingo 2011, Murego yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika nk’umuntu witwaye neza muri gereza. Nyuma yo kuva muri gereza yagiye kwiga Masters hanze y’Igihugu aragaruka ubu akorera ikigo cya Rwanda Water Board.

Ruboneza Ambroise, ni we wayoboye akarere ka Gatsibo kuva mu mwaka wa 2010 aza kwegura kuri uwo mwanya ku mpamvu ze bwite tariki 26 Ukuboza 2014, ariko hakaba haravuzwe ko yabitewe no kunanirwa kwesa imihigo y’umwaka wa 2013/2014 kuko Akarere kari kabaye aka nyuma.
Nyuma yahoo Ruboneza yaje kwikorera ariko umu akora muri MINEMA.
Gasana Richard ni Mayor wa gatatu w’akarere ka Gatsibo, umwanya yagiyeho nyuma yo gutorwa mu mwaka 2016, anakomerezaho kugeza uyu munsi.

Kayonza: Meya yateye umugongo politiki ayoboka ivugabutumwa

Muhororo Damas ni we watangiranye na manda ya 2006, akaba yarashoje manda imwe mu mwaka wa 2011 hanyuma ntiyongera kwiyamamaza.

Mu mwaka wa 2011 hatowe Mugabo John wahoze ari umukozi wa The New times wakoze kugeza mu 2016, avaho arangije manda. Biravugwa ko ubu politiki yayiteye umugongo ayoboka iby’ubuvugabutumwa aho yitegura kuba umu Pasitoro.

Murenzi Jean Claude ni we wahise ayobora ako karere kuva 2016 kugeza 2021, umwanya yavuyeho asoje manda. Amakuru avuga ko yaba akora ubucuruzi.

Akarere ka Kayonza, ubu kayoborwa na Nyemazi Jean Bosco uriho kugeza ubu.

Ngoma: Ikibazo cy’amasambu nticyaboroheye

Niyotwagira François yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma mu mwaka wa 2006 yegura mu mwaka wa 2012, umwaka wagaragayemo ibibazo by’amasambu y’abanyarwanda birukanywe Tanzania bagatuzwa mu Murenge wa Rurenge. Ubu azwi mu bikorwa by’ubworozi.
Hakurikiyeho Nambaje Aphrodis kuwa 31 Gicurasi 2012, wayoboye Akarere ka Ngoma kugeza mu mwaka wa 2021 asoje manda, ubu ni umwarimu w’indimi n’ubuvanganzo nyafurika muri Kaminuza.
Kuva mu mwaka wa 2021 kugeza ubu, akarere ka Ngoma kayobowe na Niyonagira Nathalie.

Kirehe: Yegujwe kubera kwima Abo bakorana ijambo

Akarere ka Kirehe, katangiranye na Patrick Nkunzumwami waje kwegura bitewe n’imyitwarire idahwitse muri Kamena 2008. Icyo gihe yasimbuwe by’agatenganyo na Muhikira Benson.

Muri Kanama uwo mwaka hateguwe amatora yegukanywe na Protais Murayire wayoboye kugeza yeguye mu mwaka wa 2014.
Murayire yeguye nyuma y’uko bamwe mu bakozi b’Akarere babwiye uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, ko yababujije kumubaza ibibazo. Ubu ni umuyobozi w’inama y’ubutegetsi wa Radiyo na Televisiyo Izuba.

Muzungu Gerald ni we wahise ayobora Kirehe, umwanya yagiyeho kuwa 23 Ukuboza 2014 kugeza 2021, nyuma gusoza manda ebyiri yemererwaga n’itegeko.
Akarere ka Kirehe, ubu kayobowe na Rangira Bruno

Bugesera

Musonera Gaspard ni we wayoboye akarere ka Bugesera kuva muri 2006 kugera muri 2011, umwanya yasimbuweho na Rwagaju Louis kuva 2011 kugeza 2016. Avuye kuri uyu mwanya yagiye mu buzima busanzwe ubu akaba akora muri Mysol yahoze yitwa Mobisol, ikigo gicuruza imirasire y’izuba.

Mayor wa gatatu wayoboye akarere ka Bugesera ni Nsanzumuhire Emmanuel watangiye izo nshingano muri 2016 ariko akaza kweguzwa na njyanama hamwe na komite nyobozi yose mu 2018.

Mutabazi Richard wari mu bajyanama b’akarere ka Bugesera icyo gihe yahise agirwa umuyobozi w’agateganyo, nyuma aza no gutorerwa kukayobora, umwanya akiriho kugeza n’ubu.

Rwamagana

Aka karere katangiranye na Ntezirembo Valens mu mwaka wa 2006, umwanya yeguyeho mu mwaka wa 2010 ndetse akanatabwa muri yombi akekwaho kwivanga mu masoko.
Uwimana Nehemie ni we wahise aba mayor wa 2 w’aka karere, nawe waje kwegura ku mirimo ye mu mwaka wa 2014.
Ku mwanya wa gatatu w’abayoboye aka karere hagiyeho Rajab Mbonyumuvunyi kuva mu mwaka wa 2014 kugeza uyu munsi.

Intara y’Iburengerazuba: kudashyira hamwe byeguje benshi

Intara y’Iburengerazuba igizwe n’uturere 6 ari two: Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyamasheke na Rusizi.

Rubavu: Ba Meya batatu muri Manda ya mbere

Kuva mu mwaka wa 2006, akarere ka Rubavu kayobowe na Ramadhan Barengayabo wari umaze igihe gito ayobora Intara ya Gisenyi.

Mu 2008 Barengayabo yeguye ku mpamvu ze bwite nyuma y’ikibazo cy’imikoranire muri nyobozi. Yasimbuwe na Pierre Celestin Twagirayezu wari usanzwe ari umukozi mu karere ka Musanze.

Uyu nawe yeguye kuri izo nshingano muri Gashyantare 2010, abaturage bakaba bavuga ko n’ubwo hari ibyiza byinshi yakoze, ngo yafataga imyanzuro ahubutse.

Twagirayezu yasimbuwe na Hassan Bahame aba urangiza manda ya mbere y’abayobozi b’uturere mu karere ka Rubavu, ahita aniyamamariza manda ya kabiri mu 2011 ariko ntiyayirangiza kuko muri 2015 yarezwe ibyaha bya ruswa, akurikiranwa n’ubutabera, ndetse anafungirwa igihe gito muri gereza ya Gisenyi.

Hassan Bahame amaze kweguzwa no gufungwa yasimbuwe na Jeremie Sinamenye, wari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Kanama Catholique.

Sinamenye yemerewe kwiyamamaza mu 2016 ndetse aranatsinda ariko yakuweho 2017 afunzwe kubera kubangamira umwe mu bakandida bigenga ubwo yiyamamarizaga umwanya wa Perezida w’igihugu.

Jeremie Sinamenye yasimbuwe na Habyarimana Gilbert wari uvuye ku buyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, ni manda yamugoye kubera uburwayi yagize bw’umugongo.

Ikindi ni uko muri manda ye ari bwo ikirunga cya Nyiragongo cyarutse agomba guhangana no gufasha abaturage benshi basenyewe, kubashakira aho kuba, kwakira abanyecongo bahungira mu Rwanda hamwe no guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Kubera uburwayi ntiyongeye kwiyamamaza muri manda yatangiye mu 2021 aho yahise asimburwa na Kambogo Ildephonse wari umukozi muri RDB.

Meya Kambogo yageze mu karere ka Rubavu avuga ko azateza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi, cyakora ibiza byabaye mu Karere ka Rubavu Gicurasi 2023 byatumye yeguzwa, ashinjwa kutumvira inama agirwa n’Inama Njyanama.
Yasimbuwe na Mulindwa Prosper wigeze kuba umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro nyuma yo kurangiza manda ebyiri ari umuyobozi ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rulindo, akajyanwa gukora muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Karongi

Kayumba Bernard ni we watangiye kuyobora Akarere ka Karongi muri 2006 avuye mu buyobozi bwa Perefegitura ya Kibuye.
Ni umwe mu bayobozi bayoboye Akarere ka Karongi igihe kinini kuko yakuweho muri manda ya kabiri atangaza ko yeguye ku mirimo ye nk’umuyobozi w’Akarere ku mpamvu ze bwite mu gitondo cyo kuwa 08 Mutarama 2015.

Kayumba wayoboye Akarere ka Karongi, ubu ni umukozi w’ lkigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) aho ashinzwe ubuhuzabikorwa bw’imisanzu ya Ejo Heza mu Ntara y’amajyaruguru n’INtara y’Iburengerazuba.
Kayumba yasimbuwe na Ndayisaba François wari umukozi muri aka Karere, nawe ku italiki 2 Nzeri 2019 na bagenzi be babiri bamwungirije muri Nyobozi bandikiye Perezida wa Njyanama bamusaba kwegura ku buyobozi bw’Akarere ku mpamvu zabo bwite.

Ndayisaba yasimbuwe na Mukarutesi Vestine wari umukozi w’Akarere ka Karongi, umwanya yakuweho yirukanywe n’Inama Njyanama Ukwakira 2023 imushinja kudashyira mu bikorwa inama agirwa, asimburwa na Mukase Valentine wari usanzwe ari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Rutsiro

Akarere ka Rutsiro muri 2006 kayobowe na Jean Ndimubahire wari mushya mu buyobozi, atangira kuyobora akarere karimo kuvumburwamo amabuye y’agaciro.

Mu matora yabaye 2011, Jean Ndimubahire yasimbuwe n’uwari usanzwe ashinzwe igenzura mu Karere witwa Gaspard Byukusenge, uyu akaba yibukirwa ku bikorwa byo kubaka Hoteli ya mbere mu Karere ka Rutsiro, yakoze manda imwe ishize ntiyagaruka.

Byukusenge Gaspard yasimbuwe na Ayinkamiye Emérence mu matora ya 2016, na we asoza manda ye 2021 asimburwa na Murekatete Triphose wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze.
Murekatete yagowe no kuyobora akarere kubera kutumvikana n’Inama Njyanama, bituma yeguzwa hamwe n’inama njyanama yose muri Kamena 2023, asimburwa na Kayitesi Dative ari we uyoboye aka karere kugeza ubu.

Rusizi

Akarere ka Rusizi muri 2006 kayobowe na Turatsinze Jean Pierre, wegujwe muri 2009 hamwe na komite nyobozi bakorana, asimburwa na Fabien Sindayiheba muri Mutarama 2009 kugera 2011, aho yakomereje muri National Consultative Forum of Political Organizations.
Fabien Sindayiheba yasimbuwe ku buyobozi na Nzeyimana Oscar nawe weguye mu wa 2014 ku mpamvu ze bwite.
Harerimana Frederic yabaye Meya wa Rusizi tariki 20 Gashyantare 2015, yandika asezera ku mpamvu ze bwite tariki 13 Gicurasi 2018.
Ni umwanya yahise asimburwaho na Kayumba Euphrem wari uvuye mu Karere ka Nyamasheke ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere.
Yagiye kuyobora Akarere ka Rusizi muri Kamena 2018 umwanya yavuyeho muri 2021, asimburwa na Dr Kibiriga Anicet uyoboye Akarere ka Rusizi kugeza ubu.

Nyamasheke

Akarere ka Nyamasheke muri 2006 katangiye kayoborwa na Vincent Murangwa, umwanya yavuyeho Nzeri 2009 avuga ako agiye kwiga, asimburwa na Jean Baptiste Habyarimana.
Jean Baptiste Habyarimana yari Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Karere ka Rutsiro.
Habyarimana yavuye ku buyobozi muri Mutarama 2015 asimburwa na Kamali Aimé Fabien wakuweho icyizere tariki 04 Nzeri 2019 saa saba n’igice z’amanywa kubera kutuzuza inshingano, kudahuza inzego, hamwe no kutihutisha imyanzuro ifatwa n’Inama Njyanama.

Kamali yasimbuwe na Mukamasabo Appolonie, wegujwe ku nshingano nyuma yo kunanirwa kuzuza inshingano ze nka meya.

Nyabihu

Akarere ka Nyabihu kayobowe na Charles Ngirabatware kuva 2006, aho yari asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cya ESTB Busogo mu Karere ka Musanze.
Ni umwanya yaje gukurwaho n’Inama Njyanama nayo yahise iseswa mu Ukwakira 2008, asimburwa na Jean Damascene Ndagijimana waje gusimburwa na Jean Baptiste Nsengiyunva utaratinze ku buyobozi kubera urupfu rutunguranye asimburwa muri Kamena 2011 na Addoulatif Twahirwa.
Addoulatif Twahirwa yavuye ku buyobozi asimbuwe na Uwanzwenuwe Théoneste, ariko aza kwegura ku mirimo ye hamwe n’uwari umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukansanga Clarisse muri Gicurasi 2018.
Akarere kahise kayoborwa na Mukandayisenga Antoinette n’ubu ugikomeje kukayobora.

Ngororero

Akarere ka Ngororero kuva muri 2006 kayobowe na Cyprien Nsengimana waje kwirukanwa ndetse agakatirwa n’inkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa mu 2009. Icyo gihe yasimbuwe ku buryo bw’agateganyo na Mechtilde Mukakiberwa.
Uwo mwaka wa 2009, habaye amatora, hashyirwaho meya mushya Gedeon Ruboneza wayoboye akarere kugeza mu 2016.
Ruboneza yasimbuwe na Ndayambaje Godefroid waje gusimburwa na Nkusi Christophe ukayobora kugeza ubu.

Abahoze bayobora uturere tw’Intara y’Amajyepfo

Huye

Aimable Twagiramutara yayoboye akarere ka Huye kuva 2006-2010, yirukanywe hamwe na visi meya ushinzwe ubukungu kubera ubwumvikane bucye. Akiva ku buyobozi bw’akarere yagiye akora imirimo inyuranye, ubu akaba akora muri Croix Rouge.

François Uhagaze yayoboye akarere ka Huye kuva 2010-2011, nyuma y’uko abanje kuba umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Muhanga, ubu akaba yikorera. Ashoje manda ntiyongeye kwiyamamaza. Ahubwo yahise ajya kuba visi meya ushinzwe ubukungu Muhanga, akora manda 1 kugera 2016.

Uhagaze yasimbuwe na Eugène Kayiranga Muzuka yayoboye Huye kuva 2011-2018, yegujwe hamwe na komite yose. Amakuru avuga ko iyi komite yari izi gufatanya no gukingirana ikibaba.
Ange Sebutege yayoboye Huye kuva 2018 kugeza ubu.

Gisagara: Akarere kamwe rukumbi kagize aba meya babiri gusa

Karekezi Léandre ni we wabimburiye abandi mu kuyobora akarere ka Gisagara kuva 2006-2015, aho bivugwa ko ubu ari umucuruzi utumiza ibintu mu mahanga nyuma yo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Intoki mu Rwanda (FRVB).
Rutaburingoga Jérôme ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gisagara muri 2016 kugeza ubu.

Nyamagabe

Alphonse Munyantwari yayoboye Nyamagabe kuva 2006-2011. Ni umwe mu bayobozi bashimwe cyane kuko yateje imbere akarere ku buryo bugaragara abari batunzwe n’impombo bamenya ko no guhinga ibindi byababera. Ku buyobozi bwe, Akarere ka Nyamagabe katwaye ibikombe binyuranye mu mihigo.
Akiva ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse nyuma anaba guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.
Ubu Munyantwari ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuva ku itariki ya 23 Kamena 2023
Philbert Mugisha yatorewe kuyobora akarere ka Nyamagabe 2011-2017, nyuma yo kwegura bitewe n’ibibazo byari mu karere. Biravugwa ko ubu yikorera.
Hakurikiyeho Bonaventure Uwamahoro wayoboye akarere ka Nyamagabe kuva 2017-2021, ubu akaba yikorera.
Akarere ka Nyamagabe ubu kayoborwa na Hildebrand Nyiyomwungeri.

Nyaruguru

Olive Uwamariya wabaye mayor wa mbere w’Akarere ka Nyaruguru kuva 2006-2008, yaje kuvaho yeguye, ubu ni umucuruzi mu Mujyi wa Kigali.
Felix Sibomana wayoboye Nyaruguru kuva 2009-2011 nawe akorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali.
François Habitegeko ni umwe mu bayobozi b’uturere batinze muri izo nshingano, aho yatorewe kuyobora akarere ka Nyaruguru kuva 2011-2021.

Nyuma yo kuva muri izo nshingano, yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, aho aherutse kwamburwa izo nshingano nyuma y’ibibazo by’ubucukuzi by’imicanga byari byaramubanye ingutu. Kugeza ubu hakaba hataramenyekana icyo akora.

Nyanza

François Munyankindi wayoboye Nyanza kuva 2006-2008 yavuyeho yeguye, ubu arikorera.
Abdallah Murenzi yayoboye Nyanza kuva 2008-2015, ayobora Urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu, aho yatorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’amagare (FERWACY) kuva muri 2019 kugeza muri Kanama 2023, aho yeguye muri izo nshingano.
Erasme Ntazinda niwe uyoboye akarere ka Nyanza kuva 2016 kugeza ubu.

Kamonyi

Akarere ka Kamonyi kuva muri 2006 kagize abayobozi bane, aho kuva 2006-2009 kayobowe na Munyandamutsa Jean Paul.

Hagati ya 2010- 2016, Akarere ka Kamonyi kayobowe na Rutsinga Jacques, aho ubu ari Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo.

Ni mu gihe kuva 2016- 2017 akarere ka Kamonyi kayobowe na Udahemuka Aimable usigaye wikorera, naho Kayitesi Alice ayobora ako karere kuva muri 2017-2021, ubu akaba ari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Guverineri Kayitesi yasimbuwe na Tuyisere Thaddée kuva muri Kamena 2021 kugeza mu Ugushyingo 2022, aho yayoboraga mu buryo bw’agateganyo, mu mpera za 2022 hatorwa Dr.Nahayo Sylvere ari na we kugeza ubu uyoboye akarere ka Kamonyi.

Ruhango

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango kuva mu mwaka wa 2006 ni Byabarumwanzi François kugeza muri 2008 aho yavuye ajya kuba Umudepite mu Nteko ishinga amategeko, ubu ari mu kiruhuko cy’iza bukuru, akabifatanya n’umwuga we w’uburezi ku rwego rwa Kaminuza.

Twagirumukiza Célèstin yayoboye Akarere ka Ruhango kuva 2008 kugeza 2011 arangiza manda yari isizwe na Byabarumwanzi, ubu ni Umwarimu muri Kaminuza Gaturika ya Kabgayi ICK.
Naho uwamusimbuye Mbabazi François Xavier yayoboye Akarere ka Ruhango imyaka umunani, aho yatangiye kuyobora akarere muri 2011 kugeza 2018, ubwo yeguranaga na Komite Nyobozi yose y’Akarere, ku mpamvu bwite ubu ni Umunyambanga nshingwabikorwa wa Sindika Ingabo, igizwe n’abahinzi b’Imyumbati mu Rwanda.

Kuva 2018, kugeza uyu munsi Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ni Habarurema Valens, wasoje Manda yasimbuyeho Mbabazi, akaba ari no mu ya kabiri, aho amaze imyaka itandatu ayobora Ruhango.

Muhanga

Ngirinshuti Samuel ni we wabaye Meya wa mbere w’Akarere ka Muhanga ayobora imyaka ibiri kuko yeguye muri 2008, ahita simburwa na Yvonne Mutakwasuku.
Yvonne Mutakwasuku yayoboye Akarere ka Muhanga kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2017, arangije Manda ye y’imyaka itanu n’imyaka itatu yamaze asoza Manda yari asimbuyeho Ngirinshuti Samuel.
Yvonne Mutakwasuku ari mu nzego zitandukanye aho akora mu miryango itari iya Leta nka CECOIB, Bureau Social de Development, akaba anabarizwa mu buyobozi bw’amadini n’imiryango y’abagore. Ubu ni umupasiteri.

Meya Uwamaliya Béâtrice yagiye ku buyobozi bw’Akarere ka Muhanga mu mwaka wa 2018 ageza 2021, yegura ku mirimo ye ubu akaba akora mu Ntara y’Iburengerazuba mu mirimo n’ubundi ya Leta.
Kayitare Jacqueline kuva 2019 kugeza uyu munsi, ni we muyobozi w’Akarere ka Muhanga.

Abahoze bayobora uturere tw’Umujyi wa Kigali

Kuva muri 2006, kugeza uyu munsi Uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, tumaze kuyoborwa na ba Meya 12, batakiri muri izo nshingano uyu munsi kubera impamvu zitandukanye.

Nyarugenge

Guhera muri 2006 Akarere ka Nyarugenge kayobowe na Jean Marie Vianney Mubiligi wahise WEgura we n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Octave Semwaga ku itariki 15 Kanama 2006.

Yasimbuwe na Origene Rutayisire wayoboye guhera mu Kwakira 2006 kugera Ugushyingo 2009 ubwo na we yeguraga kuri iyo mirimo.

Nyuma y’amezi macye Rutayisire yeguye, yahise abona akazi muri USAID mu mushinga wayo Hinga Ubeho. Uyu munsi Rutayisire arikorera aho atanga ubumenyi mu bijyanye n’uburezi by’umwihariko mu bijyanye n’isomo ry’imibare.

Origene Rutayisire yasimbuwe na Theophila Nyirahonora warahiriye kuyobora ako Karere tariki 12 Mutarama 2010 kugera 2011, ubwo yeguraga ku mirimo ye.

Kuri ubu Theophila Nyirahonora ni umuhuzabikorwa ushinzwe puroguramu muri Caritas Rwanda.
Theophila Nyirahonora yasimbuwe na Solange Mukasonga guhera muri 2011 kugera 2016, ubwo yeguraga kuri iyo imirimo, nyuma aza gukora muri RSSB, ubu akaba yagizwe umwe mu bagize urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda.
Kuva 2016-2020 Akarere ka Nyarugenge kayoborwaga na Kansiime Nzaramba.

Kicukiro

Kuva 2006-2008 Akarere ka Kicukiro kayoborwaga na William Ntidendereza, wavuyeho yeguye ku mirimo ye.

Nyuma yo kuva ku buyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, Ntidendereza yakoze imirimo itandukanye, aho kuva muri 2009-2012 yabaye Umuyobozi wungirje w’Itorero ry’Igihugu, nyuma yaho muri 2012-2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, nyuma aza no kuba umu Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko guhera 2019 kugeza tariki 03 Nzeli 2023 ubwo yitabaga Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi.

Ntidendereza yasimbuwe na Paul Giles Ndamage wakayoboye guhera mu mwaka wa 2008-2016, aho guhera muri 2017 yahise abona akazi muri Kaminuza ya Kigali, akaba ari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubutegetsi.

Guhera muri 2016-2019 Akarere ka Kicukiro kayobowe na Dr. Jeanne Nyirahabimana, wavuye kuri izo nshingano ahabwa izo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, akirimo kugeza ubu.

Nyuma ya Dr. Nyirahabimana, Akarere ka Kicukiro kahawe Solange Umutesi guhera muri 2020 kugera muri Werurwe 2023 ubwo yakurwaga kuri uwo mwanya na Perezida wa Repubulika, ntabwo byoroshe kumenya ibyo arimo gukora muri iyi minsi.

Gasabo

Kuva muri 2006-2009, Akarere ka Gasabo kayobowe na Claudine Nyinawagaga, kuri ubu akaba ari Umuyobozi Mukuru wa LODA.

Nyinawagaga yasimbuwe na Willy Ndizeye wayoboye guhera muri Mutarama 2010, aza kwegura kuri uwo mwanya mu Ugushyingo 2014.

Guhera mu Ukuboza 2014 Stephen Rwamurangwa yatorewe kuyobora Akarere ka Gasabo kugeza muri 2020, aho muri Gashyantare muri uwo mwaka yagizwe Umuhuzabikorwa w’Umushinga w’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi (SPIU/IFAD-Rwanda), ariko muri Mata 2023 akaza gufungwa akekwaho uruhare mu iyubakwa ry’umudugudu uzwi nko kwa Dubai, bivugwa ko wasondetswe. Muri Kanema 2023 yarafunguwe, akajya akurikiranwa ari hanze.

Abandi bagize uruhare muri iyi nkuru:

Marie Claire Joyeuse
Sebasaza Gasana Emmanuel
Sebuharara Syldio
Tarib Abdul
Mulindabigwi Ephrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Muzaduhe naba yobozi bintara

Gajuve yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

KAREKEZI Leandre wayoboye Gisagara mwibagiwe kuvuga ko ubu ariwe Muyobozi wa KBS(Kigali Bus Service)

Didi yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Turabashimiye ko mutwibukije abayobozi abayobozi bacu
Nayo namateka

Buhire William yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Morning tubashimiye uburyo mutwibukije Abayobozi bacu muzaduhe Amakuru yaba voce mayors

Nkubito yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Mu karere kane rulindo amakuru mwayavunaguye Hudith uriho yasimbuye Fiacre waruzwi kukazina ka Trap

Theodolphe yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Mu karere kane rulindo amakuru mwayavunaguye Hudith uriho yasimbuye Fiacre waruzwi kukazina ka Trap

Theodolphe yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Murakoze ariko titre ngo Aho bahereye ubu ntaho tubona. Ikindi amakuru amwe ntiyuzuye hari ba Mayor utagaragaje

Alias Jantil yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Bravo Kigali Today !

Iyi nyandiko ikwiriye igihembo mu ruhando rw’itangazamakuru rikora ubushakashatsi bw’amakuru arebana na politiki n’imiyoborere y’igihugu.
Mukomereze aho.
Umwaka mushya muhire wa 2024.

Masokubona yanditse ku itariki ya: 26-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka