Abayobora inzego z’ibanze muri EAC barashaka gusubizaho urujya n’uruza rw’abaturage

Abayobora amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), barimo gusuzuma uko urujya n’uruza rw’abaturage rwakongera kubaho nyuma yo guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19.

Barashaka gusubizaho urujya n'uruza rw'abaturage ba EAC
Barashaka gusubizaho urujya n’uruza rw’abaturage ba EAC

Inama yabahurije i Kigali kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 04-08 Ukwakira 2021, yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Rwanda (MINALOC) hamwe n’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abayobozi b’Inzego z’ibanze mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALGA).

Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Samuel Dusengiyumva, avuga ko bazafata umwanzuro ku buryo abaturage ba buri gihugu, cyane cyane abaturiye imipaka bakongera kugenderana no guhahirana hagati yabo, hirindwa Covid-19.

Dusengiyumva yagize ati “Imbogamizi ziri mu gihugu kimwe zishobora kuba zibangamiye ikindi gihugu zibonerwe umuti mu bwumvikane, tubashe no gusangira amasomo. Mu bizigwa ku munsi wa kabiri w’inama harimo n’icyo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19”.

Minisitiri w’Igihugu cya Kenya ushinzwe imitegekere no kwegereza abaturage ubuyobozi, Abdul Bahari Ali, avuga ko n’ubwo ibibazo byabaho ibihugu bizakomeza guturana, kubera iyo mpamvu ngo inzitizi ku mipaka zagombye kuvaho kugira ngo abaturage boroherezwe kongera kubana.

Yagize ati “Imibanire y’abaturage iraruta za Leta kuko imipaka yashyizweho n’abantu, nyamara abaturage bari basanzwe babana bafite imiryango hakurya no hakuno y’imipaka, buri gitondo barahahirana. Icyabayeho ubu ni ugukomwa mu nkokora k’uwo mubano kubera icyorezo, dutegereje ko inzitizi ku mipaka zagabanywa”.

Abitabiriye iyo nama ngarukamwa y’Ishyirahamwe ry’Abayobora inzego z’ibanze mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, basanga gahunda yo gutanga urukingo rwa Covid-19 ku baturage ba buri gihugu izaba igisubizo kirambye cyatuma bongera kugenderana no guhahirana neza nk’uko byahoze.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Inzego z’ibanze mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALGA), Umunya-Tanzania, Gulan Mukadam, avuga ko ibihugu bigize uyu muryango bikwiye kwigira ku Rwanda uburyo abaturage na Leta bashyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Inama ya EALGF yitabiriwe ahanini n’abayobozi mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya n’u Burundi, igihugu cya Sudani y’Epfo kikaba nta ntumwa cyohereje, ariko EALGA ikavuga ko cyiyemeje kuzashyira mu bikorwa imyanzuro bigenzi byacyo byagezeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka