Abayobora ba mukerarugendo i Kibeho bagiye koherezwa mu rugendoshuri muri Israel

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yemeranyijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ko bagiye kubafasha guhugura abayobora abakerarugendo i Kibeho, binyujijwe mu rugendoshuri muri Israel.

Ambasaderi Ron Adam mu biganiro n'umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka
Ambasaderi Ron Adam mu biganiro n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka

Babyemeranyijwe ku wa 21 Ukuboza 2022, mu ruzinduko yagiriye muri aka karere, hanyuma bakarebera hamwe uko basubukura ibyo bari bemeranyijwe tariki 23 Ukuboza 2021, ari na bwo bwa mbere Amb Ron yagendereye Akarere ka Nyaruguru, akemerera abakayobora kubafasha guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, i Kibeho.

Nyuma y’ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru yagize ati “Umwaka ushize ntacyo twakoze kigaragara kuko ari bwo icyorezo cya Coronavirus cyari kirimo kurangira, nta n’ubwo abantu bagendaga bihagije.”

Yunzemo ati “Ubu noneho ubwo i Kibeho barimo gushaka kubaka ubushobozi bw’abayobora ba mukerarugendo, natumiye ababahagarariye kuzaza mu rugendoshuri muri Israel, i Beterehemu, i Nazareti n’i Yeruzalemu. Nzakenera ubufasha bwa RDB muri iki gikorwa twiyemeje.”

Amb. Ron kandi yatanze inka 20
Amb. Ron kandi yatanze inka 20

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko Ambasade ya Israel yanabemereye ubufatanye mu kuzashyiraho inyubako zijyanye n’ubukerarugendo i Kibeho, bakazanareba uko amateka yo muri Israel yahuzwa na Kibeho.

Ati “Hazanarebwa niba nta mateka y’imijyi mitagatifu yo muri Israel ashobora kuba ahuje n’umujyi mutagatifu wa Kibeho, kugira ngo noneho turebe icyakorwa uyu munsi, kugira ngo bwa bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana butere imbere, i Kibeho.”

I Nyaruguru Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yanasuye ishuri ry’abana batabona ndetse n’urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda. Aha hose ngo yahasuye mu rwego rwo kugira ngo arusheho kumenya Akarere ka Nyaruguru yiyemeje kubera umufatanyabikorwa.

Amb. Ron yavuze ko agiye gufasha abayobora ba mukerarugendo i Kibeho kujya mu rugendoshuri
Amb. Ron yavuze ko agiye gufasha abayobora ba mukerarugendo i Kibeho kujya mu rugendoshuri

Yahatanze kandi inka 20, asaba abazishyikirijwe kuzazifata neza kugira ngo zizororoke na bo biture abataragerwaho na gahunda ya Gira Inka.

Habariyemo izi nka yatanze i Nyaruguru kandi, mu Rwanda Ambasade ya Israel imaze kuhatanga inka 120. Ahandi yazitanze ni mu turere twa Rulindo, Burera, Karongi, Nyamasheke na Gisagara yagiye itanga 20 kuri buri karere.

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda, yasobanuriwe amateka ya Jenoside muri aka gace
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda, yasobanuriwe amateka ya Jenoside muri aka gace
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka