Abayoboke ba FPR mu Burasirazuba barasabwa gufata iya mbere mu kuzamura ubukungu bw’igihugu

Komiseri mu muryango FPR-Inkotanyi, Senateri Joseph Karemera, arasaba abanyamuryango bo mu ntara y’Uburasirazuba gufata iya mbere mu kuzamura ubukungu bw’iyo ntara n’ubw’igihugu muri rusange.

Yabivugiye mu nama rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yabaye tariki 06/07/2013 ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba, hagamijwe kureba ibikorwa abanyamuryango bo muri iyo ntara bagezeho mu mwaka wa 2012/2013, n’ibyo bateganya gukora mu mwaka wa 2013/2014.

Senateri Karemera yashimye ibyo abanyamuryango bo mu Burasirazuba bagezeho, ariko anavuga ko hari ahakiri intege nke ku buryo hakwiye kongerwamo imbaraga.

Senateri Karemera arasaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gufata iya mbere mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.
Senateri Karemera arasaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi gufata iya mbere mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Yavuze ko intara y’uburasirazuba ari intara nziza mu rwego rw’ubukungu, ariko ikaba itaragera ku kigero kiri hejuru cyane ku buryo abantu bakwicara bakavuga ngo bagezeyo.

Iyo ngo ni yo mpamvu abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakwiye gufata iya mbere kugira ngo bahinge kandi beze, bagerageze guhuza ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’inganda, kuko iyo umuntu ahinze akanorora biba bishoboka kugira inganda nyinshi zikomoka ku buhinzi no ku bworozi nk’uko Senateri Karemera yakomeje abivuga.

Yasabye abanyamuryango bo mu Burasirazuba guharanira gushaka ibintu bishya biganisha ku iterambere rirambye, anabibutsa ko bafite inshingano ikomeye yo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda, abumva batabishoboye bakabisa ababishoboye, kuko umuryango wa FPR-Inkotanyi utajya wihanganira abajenjeka mu iterambere nk’uko yakomeje abivuga.

Komite nyobozi ya FPR mu burasirazuba yongeye kuzura nyuma y'uko hatowe abakomiseri babiri n'umugenzuzi mukuru basimbuye abari baragiye.
Komite nyobozi ya FPR mu burasirazuba yongeye kuzura nyuma y’uko hatowe abakomiseri babiri n’umugenzuzi mukuru basimbuye abari baragiye.

Ikibazo cy’amazi ku isonga y’ibigomba gushakirwa umuti

Twinshi mu turere tw’intara y’uburasirazuba dufite ikibazo cy’uko abaturage ba two batabasha kubona amazi meza, kandi iyo ntara iri mu zifite amazi menshi bitewe n’ubwinshi bw’ibiyaga ifite, nk’uko Senateri Karemera abivuga.

Yongeyeho ko kugira ngo icyo kibazo gikemuke abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakwiye gufasha Guverinoma bagatanga imisanzu, kugira ngo abaturage babone amazi menshi kandi meza.

Abanyamuryango ba FPR ngo bakwiye gutanga imisanzu yo kunganira guverinoma kugira ngo abaturage bo mu burasirazuba babone amazi menshi kandi meza.
Abanyamuryango ba FPR ngo bakwiye gutanga imisanzu yo kunganira guverinoma kugira ngo abaturage bo mu burasirazuba babone amazi menshi kandi meza.

Hari imishinga itandukanye yakunze kuvugwa muri tumwe mu turere tw’intara y’uburasirazuba, ariko isa n’aho yananiranye kuyishyira mu bikorwa, kuko imwe muri iyo igihe yagombaga gushyirirwa mu bikorwa kigenda kirenga.

Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko ubuyobozi bw’iyo ntara buri gushaka uburyo icyo kibazo cyakemuka. Yavuze ko hari inama azakorana n’abayobozi b’uturere tariki 07/07/2013 igamije gushaka umuti w’ikibazo cy’amazi.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkotanyi zankuy’aho ntarikwikura ntizizananirwa Guh’abaturag’amazimeza kd menshi Uwamariya Umubyeyimwizacyane

Ishyangaryera umukono yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka