Abayisilamu bo mu mujyi wa Kamembe bageneye abagororwa ifunguro ry’inka ebyiri

Ubwo abayoboke b’idini rya Islamu basuraga abagororwa bo muri gereza ya Cyangugu babazaniye ifunguro batangaje ko amategeko agenga iridini harimo n’irivuga ko ifunguro risangiwe n’abantu benshi ritanga umugisha ku muntu warihawe ndetse n’uwaritanze.

Imam w’idini ya Islamu mu karere ka Rusizi Sheikh Mbabajende Djumapili yavuze ko abagororwa nabo bakwiye kwitabwaho ndetse bityo bakabona ko batekerezwaho n’abanyagihugu muri rusange ni muri urwo rwego aba bagororwa bahawe inka 2 zo gufungura.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 23/10/2013 kandi cyakozwe mu rwego rwo kwishimira umunsi mukuru w’igitambo aho iri dini ryabonye ko abagororwa nabo bakwiye gukorerwa umunsi nk’uyu bityo ntube uwaba Isiramu gusa.

Abagororwa bo muri gereza ya Cyangugu bahawe inyama z'inka ebyiri.
Abagororwa bo muri gereza ya Cyangugu bahawe inyama z’inka ebyiri.

Nk’uko biteganywa n’amahame ashingiye kumico y’abayisalamu ngo kuri uyu munsi amafunguro abagomba gusangirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye nkuko byagarutsweho n’umuyobozi wa Islamu mu karere ka Rusizi, Sheikh Mbabajende Djumapili.

Umwe mu bayobora abagororwa b’abayoboke b’iri dini muri gereza ya Cyangugu Mubirigi Younusu yashimye abayisalmu ku mpuhwe n’ishyaka babagiriye nabo bakibukwa nk’abandi banyarwanda Muri aho yavuze ko idini nyakuri ari iryita ku bafite ibibazo nk’ibi.

abagororwa n'abayobozi b'idini ya Islamu babahaye ifunguro ry'inyama.
abagororwa n’abayobozi b’idini ya Islamu babahaye ifunguro ry’inyama.

Umuyobozi wa Geraza ya Rusizi, Bwana Gato Sano Alex, yatangaje ko amadini abunganira mu kugorora abagororwa aho ngo babaremamo icyizere cy’ubundi buzima kabone n’ubwo baba bagifunze aha kandi yashimiye idini ya Islamu kuba ryatekereje kuri aba bagororwa rikabagenera ifunguro nkiri.

Gereza ya Cyangugu irimo abagororwa 2924 muri bo hakaba harimo abayoboke 100 b’idini ya Islamu.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 2 )

IMANA IBAHE UMUGISHA !

THEO yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

AMEN HALLELUYA

martin yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka