Abayisilamu bo mu mujyi wa Kamembe bageneye abagororwa ifunguro ry’inka ebyiri
Ubwo abayoboke b’idini rya Islamu basuraga abagororwa bo muri gereza ya Cyangugu babazaniye ifunguro batangaje ko amategeko agenga iridini harimo n’irivuga ko ifunguro risangiwe n’abantu benshi ritanga umugisha ku muntu warihawe ndetse n’uwaritanze.
Imam w’idini ya Islamu mu karere ka Rusizi Sheikh Mbabajende Djumapili yavuze ko abagororwa nabo bakwiye kwitabwaho ndetse bityo bakabona ko batekerezwaho n’abanyagihugu muri rusange ni muri urwo rwego aba bagororwa bahawe inka 2 zo gufungura.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 23/10/2013 kandi cyakozwe mu rwego rwo kwishimira umunsi mukuru w’igitambo aho iri dini ryabonye ko abagororwa nabo bakwiye gukorerwa umunsi nk’uyu bityo ntube uwaba Isiramu gusa.

Nk’uko biteganywa n’amahame ashingiye kumico y’abayisalamu ngo kuri uyu munsi amafunguro abagomba gusangirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye nkuko byagarutsweho n’umuyobozi wa Islamu mu karere ka Rusizi, Sheikh Mbabajende Djumapili.
Umwe mu bayobora abagororwa b’abayoboke b’iri dini muri gereza ya Cyangugu Mubirigi Younusu yashimye abayisalmu ku mpuhwe n’ishyaka babagiriye nabo bakibukwa nk’abandi banyarwanda Muri aho yavuze ko idini nyakuri ari iryita ku bafite ibibazo nk’ibi.

Umuyobozi wa Geraza ya Rusizi, Bwana Gato Sano Alex, yatangaje ko amadini abunganira mu kugorora abagororwa aho ngo babaremamo icyizere cy’ubundi buzima kabone n’ubwo baba bagifunze aha kandi yashimiye idini ya Islamu kuba ryatekereje kuri aba bagororwa rikabagenera ifunguro nkiri.
Gereza ya Cyangugu irimo abagororwa 2924 muri bo hakaba harimo abayoboke 100 b’idini ya Islamu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA IBAHE UMUGISHA !
AMEN HALLELUYA