Abayisilamu bizihije Eid al-Fitr, bishimira uko Igisibo cyagenze (Amafoto)

Mu gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023, Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti), Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko igisibo cyagenze neza muri rusange, kikaba cyarabaye igihe cyiza cyo kwitagatifurizamo, bakoramo ibikorwa by’urukundo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Abayisiramu bahuriye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo mu isengesho bakorera hamwe basoza Igisibo.

Mufti Sheikh Salim Hitimana avuga ko Igisibo cyaranzwe no gusenga cyane biyegereza Imana, gusura abarwayi, gusangira no kwifatanya n’abafite intege nkeya.

Ati “Hakusanyijwe miliyoni 20 Frw zatanzwe nk’inkunga ku miryango 2,600 itishoboye yahawe amafunguro y’ibiribwa ibafasha kwishimira uyu munsi mukuru”.

Muri iki gihe cy’ukwezi kwa Ramadan uyu muryango w’Abayislamu wabashije kugeza inkunga y’ibiribwa ku miryango irenga ibihumbi birindwi mu turere dutandukanye tw’Igihugu.

Mufti Sheikh Salim Hitimana
Mufti Sheikh Salim Hitimana

Mufti Sheikh Salim Hitimana yavuze ko kuba Igisibo cyabo cyaragenze neza babikesha ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, ndetse n’umutekano.

Muri iki gisibo kandi babashije kwifatanya n’abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Cyari igihe cyo kwifatanya twese nk’Abanyarwanda ariko bikaba n’umwanya mwiza wo kwegera Abarokotse Jenoside tubagaragariza uruukundo.”

Mufti Sheikh Salim Hitimana yasabye Abayislamu gukomeza kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza gufatanya na Leta mu kubungabunga umutekano kuko ari wo utuma ibikorwa byose bikorwa mu mutuzo.

Uwitwa Turikumwe Afsa yavuze ko umunsi nk’uyu kuri we ari umunsi ukomeye kuko aba asoje amasengesho y’iminsi 40 yo kwegera Imana ayisaba, ayinginga, ayitura ibibazo afite ndetse anayereka abababaye n’abari mu kaga.

Ati “Ni igihe cyo gusabira Isi n’abayituye, kwicuza ibyaha, kwigomwa ibyo dukunda, ndetse no kwiyiriza ubusa ahubwo tugasenga cyane.”

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka