Abayisilamu batanze Miliyoni 26RWf zo kwishyurira mitiweli Abanyagicumbi

Abayisilamu bo mu Rwanda bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi inkunga ingana na Miliyoni 26RWf yo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, mitiweli.

Mufuti w'u Rwanda wungirije, Nshimiyimana Swalleh ashyikiriza umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi sheki y'inkunga yo kwishyurira abatishoboye mitiweli
Mufuti w’u Rwanda wungirije, Nshimiyimana Swalleh ashyikiriza umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi sheki y’inkunga yo kwishyurira abatishoboye mitiweli

Iyo nkunga bayishyikirijwe na Mufuti w’u Rwanda wungirije, Nshimiyimana Swalleh ku itariki 30 Mutarama 2017.

Iyo nkunga bayitanze babifashijwemo na Ahyal AAsaf wo mu gihugu cya Arabia Saoudite giherereye ku mugabane w’Aziya.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, bwishimiye cyane iyi nkunga, buvuga ko bigiye kubafasha kwesa umuhigo wa mitiweri; nkuko umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal abivuga.

Agira ati “Umwaka ushize (2016) twawurangije dufite icyuho, ubu twari tumaze kugera kuri 87%. Murumva ko bitari byoroshye, yego ubu nubwo wenda tutazageza ku 100%, ariko tuzagera muri 90% bisaga, gusa ubukangurambaga n’ubundi burakomeza.”

Akomeza avuga ko ayo mafaranga bahawe azishyurira Mitiweli abatishoboye bakabakaba 9000. Ikindi ngo ni uko ayo mafaranga yamaze kugera kuri konti y’akarere. Agashimangira ko mu minsi micye abagomba kuyahabwa, azaba yamaze kubageraho.

Mufuti w'u Rwanda wungirije, Nshimiyimana Swalleh ashyikiriza umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi sheki y'inkunga yo kwishyurira abatishoboye mitiweli
Mufuti w’u Rwanda wungirije, Nshimiyimana Swalleh ashyikiriza umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi sheki y’inkunga yo kwishyurira abatishoboye mitiweli

Mufuti w’u Rwanda wungirije, NShimiyimana Swalleh avuga ko idini ya Islam ifite intego yo kubungabunga imibereho myiza y’Abanyarwanda, ariko cyane cyane abatishoboye.

Agira ati “Turashimira cyane uriya muterankunga wacu, usanzwe udufasha mu bikorwa bitandukanye, ariko noneho ibi ni ibyagaciro cyane. Kuko yadushoboje kwifatanya n’abatishoboye tukaba tugiye kubungabunga ubuzima bwabo.”

Avuga ko iki gikorwa cyatangiye gutegurwa muri 2016 ubwo abo mu muryango wa Ahyal AAsaf, basuraga Abayisilamu bo mu Karere ka Gicumbi, maze bagatahana igitekerezo cyo gufasha abatishoboye bo muri ako karere.

Nsabigira Abdul, umunyeshuri wiga muri Arabia Saoudite, ibijyanye no gutegura abayobozi mu idini ya Islam, waje azanye iyo nkunga yatanzwe, avuga ko uyu muterankunga, yishimira cyane Abanyarwanda. Ngo ntazahwema gushyigikira imibereho myiza yabo.

Uretse iyo nkunga, uwo muterankunga avuga ko ngo azakomeza gufasha Akarere ka Gicumbi mu bikorwa bitandukanye, birimo kubaka Stade y’ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mana fasha umuryango wabaislamu nabayobozi bawo gutunganya inshingano zabo Allah yongerere uwo muterankunga wafashije abatishoboye atitaye ku idini

Ally Nuru yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

ni byiza kuri iyo nkunga yatanzwe nabayislam,ariko ubutaha bazahere ku bibazo by imisigiti yashize isenyuka muri Gicumbi aho guhera kuri stade,Gicumbi hatimo imisigiti irenze 3,yasenyutse indi iri hafi gusenyuka,byaba byiza ariyo ihereweho aho kubaka stade

Indorerezi yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

maa shaa Allah,Imana ihembe buri wese witanga ngo abagaragu be bakomeze kugira ubuzima bwiza,

Turashimira cyane leta y’ Ubumwe ndetse na RMC ndetse n abavugizi bacu mu bagira neza batandukanye Allah abagurire imiryango y’ ibyiza

Abdulkarim H. yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka