Abayisilamu basabwe kutishora mu birakaza Imana

Imam wa Islam mu Ntara y’Iburasirazuba, Sheikh Kamanzi Djumaine, arasaba abayisilamu na bagenzi babo bahuje imyemerere ndetse n’abo batayihuje, kwishimana aho kurengera imbibi z’Imana bijandika mu bibi kuko biyirakaza.

Abayisilamu basabwe gusabana batijandika mu bibi
Abayisilamu basabwe gusabana batijandika mu bibi

Yabibasabye ku wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, ubwo hizizwaga umunsi mukuru wo gutanga igitambo wa Eid Al Adha.

Avuga ko uyu munsi uba ukomeye cyane, kuko urangwa n’ubusabane mu bantu, gusingiza Imana no gutanga igitambo ku bafite ubushobozi.

Agira ati “Ni ugusangira n’abavandimwe babo, kumenya impfubyi, gusangira n’abapfakazi, gusangira n’abakene muri rusange no gusangira n’imiryango yabo no kugerageza kwegera ababyeyi.”

Avuga ko intumwa y’Imana Mohamed, yagiye ishishikariza abayisilamu ko mu minsi mikuru aribwo barushaho kubanira neza bagenzi babo, bahereye ku miryango yabo.

Yasabye abayisilamu kwishimana na bagenzi babo bahuje ukwemera n’abo bataguhuje, ariko ntihabeho kurengera imbibi z’Imana.

Ati “Iyi ni iminsi yo gusingiza Imana nk’uko byaranze intumwa y’Imana Abraham, kuko n’iki gitambo ni we tugikomoraho ubwo yari agiye gutanga umwana we ho igitambo, Imana ikamusimburiza intama. Iki gitambo rero iyo gitanzwe abantu bagomba kugisabaniraho, basingiza Imana birinda no kujya mu bibi biyirakaza.”

I Nyagatare bazindutse bashima Imana ko ibagejeje kuri uyu munsi mukuru
I Nyagatare bazindutse bashima Imana ko ibagejeje kuri uyu munsi mukuru

Byari biteganyijwe ko mu Ntara y’Iburasirazuba habagwa inka zirenga 200 ndetse n’ihene 200 ariko kubera ko Uturere twa Nyagatare na Bugesera, Imirenge imwe iri mu kato k’amatungo kubera indwara y’uburenge, amatungo yose abagwa agomba kubagirwa ku ibagiro ryemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose,tugomba kwilinda ikintu cyose kibabaza imana yaturemye.Nibwo tuzaba mu bwami bwayo.Ariko ikibabaje,nuko n’abanyamadini benshi bakora byinshi biyibabaza.Urugero,mu gihe Yesu yasabye abakristu nyakuli gukorera imana ku buntu (badasaba amafaranga n’umushahara),usanga ahubwo aricyo bashyira imbere.Ni kimwe mu bintu bibabaza imana cyane.

karekezi john yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka