Abavuye muri FDLR bongeye gushinja imiryango nterankunga gukorana na FDLR

Ba kaporali Hatangimana Jean Claude na Nsabimana Rene bahoze mu mutwe wa FDLR batashye mu Rwanda bava mu mashyamba ya Congo baremeza ko abayobozi ba FDLR bakorana n’imiryango mpuzamahanga nterankunga irimo Croix-Rouge na Solidarité International mu bice bya Walikale na Masisi.

Aba barwanyi bavuka mu turere twa Gatsibo na Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba batashye mu Rwanda taliki 19/3/2014 nyuma y’ubuzima bavuga ko butoroshye bagiriye i Walikale mu burasirazuba bwa Congo; ubuzima burimo kurasana na bagenzi babo baba badashaka ko abandi bataha. Aha ngo barasanye bashaka kugera kubona inzira ibageza kuri MONUSCO baciyeho kugira ngo bagere mu Rwanda.

Uri ku ruhande ibumoso na mugenzi we uhagaze bemeza ko abakozi ba Croix-Rouge batanga imiti ku barwanyi ba FDLR.
Uri ku ruhande ibumoso na mugenzi we uhagaze bemeza ko abakozi ba Croix-Rouge batanga imiti ku barwanyi ba FDLR.

Baganira na Kigali Today mu karere ka Rubavu batangaje ko mu kwezi kwa Nzeri 2013 babonye abakozi ba Croix-Rouge babazaniye aho bakorera i Mashuta ibikoresho birimo imiti bakoresha mu gihe bakomerekeye ku rugamba.

Aba basirikari, cpl Hatangimana Jean Claude na Cpl Nsabimana Rene bavuga ko umukozi wa Croix-Rouge w’umuzungu ari mu modoka ya Croix-Rouge n’undi mugabo w’umwirabura basuye abasirikare bari ku masomo ya gisirikare ahitwa Mashuta ku muhanda wa mbere ujya Ruhanga, bahamara iminsi itatu baganira n’abo barwanyi, bagiye gutaha basigira buri murwanyi udukapu turimo imiti n’ibindi bikoresho.

Aba bakozi ba Croix-Rouge ngo baganira n’abari ku masomo ya gisirikare, babazaga abarwanyi aho baturutse bamwe bagasanga bavuye muri Congo, abandi ari Abanyarwanda bavuye mu Rwanda, mu gihe abandi bavuye mu nkamabi z’impunzi muri Uganda. Ngo babajije Abanyekongo icyo bashaka muri FDLR babatangariza ko bashaka gufasha FDLR kugira ngo nifata ubutegetsi nabo bazajye mu gisirikare cy’u Rwanda.

Aba barwanyi bitandukanyije na FDLR basobanura ko umusirikare wakiriye aba bakozi ba Croix-Rouge ari Capt Faida ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’abandi baturutse hanze, akaba n’umwe mu bagira uruhare mu kwinjiza Abanyekongo n’abanya-Uganda mu gisirikare cya FDLR RUD iyoborwa na Jenarali Musare ukorera ahitwa Mashuta muri Walikale.

Uwo wambaye umwambaro utukura n'umugore uri mu ifoto bavuga ko ngo hari abazungu bajya mu nkambi za FDLR.
Uwo wambaye umwambaro utukura n’umugore uri mu ifoto bavuga ko ngo hari abazungu bajya mu nkambi za FDLR.

Hari abandi barwanyi ba FDLR batashye nabo babwiye Kigali Today ko umuryango Parternship for Change nawo ukorera mu nkambi za Kibabi na Rubaya ufasha abarwanyi barenga 200 ba FDLR bari muri izi nkambi. Aba barwanyi ngo iyo batari ku rugamba birirwa banacukura amabuye y’agaciro mu butaka bwa Congo.

Gasawuti Holera wavuye muri FDLR FOCA uvuga ko yari umurinzi wa Col Molani yabwiye Kigali Today ko abakozi b’imiryango mpuzamahanga ifasha impunzi mu nkambi ya Kivu na Bweru baza kureba umuyobozi wabo bamuzaniye ubufasha butandukanye bunagenerwa abari mu nkambi z’impunzi.

Gasawuti avuga ko yagiye abona abayobozi b’imiryango nka Croix-Rouge na Solidarité International baza kureba Col Molani banamuzaniye ibintu bitandukanye. Ubwa nyuma abaherutse ngo hari mu kwezi kwa Mata 2013. Naho umufasha wa Gasawuti uvuga ko yitwa Sifa ngo wabaga mu nkambi ya Mpati we avuga ko hari abazungu bavaga mu nkambi bakajya kureba abarwanyi ba FDLR.

Gasawuti kandi avuga ko inkambi z’impunzi ziba Kivuye na Bweru zituwemo n’abagore, abana b’abarwanyi ba FDLR hamwe n’abagabo bananiwe igisirikare bagahabwa akazi ko kwinjiza urubyiruko rwo mu nkambi mu gisirikare.

Aya makuru aje yiyongera ku yandi yatanzwe n’abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda mu ntangiriro za Gashyantare 2014, bakavuga ko Jenerali Mudacumura yigeze kujya akoresha imidoka y’umuryango wa TEAFUND. Uyu muryango ariko wahakanye ayo makuru wivuye inyuma.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Nta muzungu utabafasha kuko icyo bifuza numutekano muke mu karere kuko habaye amahoro akarere kose kakomera mu nzego zose noneho abazungu bakabura imirimo. urugero, indwara zitakiriho abaganga bashomera. Aliko na none mumenye ko Croix rouge yo itagira uwo ireka gufasha, twibuke muli Genocide cg Siria, nuko nyine bifashishwa cyane mubabaha amafaranga, wasanga nanone amakuru bavanayo banakeneye bayifashisha ku neza yacu cg inabi. Mbana nabazungu nimbwa, ntarukundo cg bakaba abagabo kuli bamwe kuko ntmarangamutima bagira.Muzumva rimwe babasohoyeho igitabo kizagurishwa menshi,Inama mbagira nuko Mwakomeza gukora ibyanyu ntimutinye abasenzi, Kagame isi iramwemera kandi ishyamba yaryinjiye atabuze aho yaba heza aliko kuko iwabo bamuhejeje ishyanga arihitamo. None ko twarasanye na Rwarakabije mu shyamba rya Gishwati karahava ntiyatashye? Igisoda ni game nka foot, nibatahe ubundi dukine fare play twe abana ba mzee kijana turabimenyereye...

njye yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

ariko rwose muransetse iyi ntanubwo rwose ari inkuru, nonese ziriya nguza zamaze kumara abantu RPA iba ihashinze amatako irabarasa baratorengera bajyana n’imisambi urambwirako badafute inkunga iyi myaka 20 irenga baba bari kubaho bate, bafite imiryango ibafasha kandi nti munasige leta ya kongo niyo muterankunga mukuru, ariko ibyo ntanakimwe bisobanuye habeee, namba rwose, ibibazo bagira nugushaka kwambuka umupaka , nukubaha isomo btazigera bibagirwa mumateka yabo, ubu tugasigara tubiga mubitabo by’amateka

karenzi yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

kuba bakorana byo ntabanga kuko na monusco yirirwa ibeshya ngo irabarwanya ariyo yirirwa ibaha ibaha inkunga gusa niba Congo ndetse na UN zishaka amahoro muri Congo igihe cyariki ngo barwanye FDLR ubundi murebe ko amahoro adataha mu biyaga bigari

Jado yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

babafasha batabafasha twe ibyo ntacyo bitubwiye gusa bararushywa n’ubusa kuko ntaho bahera u Rwanda turaashoboye

zanzibar yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka