Abavuye mu mashyamba basanga FDLR ntaho igana

Abitandukanyije na FDLR barakangurira bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka kuko uwo mutwe nta cyo uzageraho, cyane ko nta n’impamvu ifatika ituma barwana.

Aba bitandukanyije na FDLR bari guhabwa amasomo atuma basubira mu buzima busanzwe mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze, bakaba bavuga ko bicuza igihe cyabo bataye mu mashyamba ya Congo.

Bishimiye ko bavuye mu mashyamba bagataha iwabo amahoro.
Bishimiye ko bavuye mu mashyamba bagataha iwabo amahoro.

Caporal Aisha Nyaminani, umwe mu bitandukanyije na FDLR, avuga ko impamvu ituma benshi badataha, ari amakuru y’ibihuha babona, aho babwirwa ko iyo umuntu ageze mu gihugu ahita agirirwa nabi.

Ati: “Ubu rwose meze neza ndashisha numva, amakuru bavugaga ko iyo ugeze mu Rwanda bamara kugufata amajwi ugahita unyongwa ni ibihuha”.

Majoro Rukundo Viviris, amaze amezi hafi atatu atahutse kuko yageze mu Rwanda tariki 05/12/2012, akaba asanga umutwe wa FDLR ntaho ugana, kuko nta bikoresho ufite, nta mpamvu ifatika urwanira, ndetse n’abagize uyu mutwe bose barajwe ishinga no gushaka amaramuko.

Ati: “Aho mu mashyamba ya Congo nahavuye mpareba, nabanaga nabo mu mashyamba ya Congo, uretse no kuba impamvu barwanira nta shingiro zifite, n’ubushobozi bwo kurwana bafite ntabwo bwatuma bagira icyo bageraho, ahubwo nabagira inama yo gutaha”.

Iki cyiciro cya 46 cy’abitandukanye na FDLR kiri guhugurwa, kirimo abantu 124 barimo abasirikare bo mu rwego rwa officier batanu: majoro umwe, abakapiteni batatu n’ufite ipeti rya liyetona umwe.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka