Abavunjayi barasaba urugaga rw’abikorera kutabatandukanya n’abandi
Abakora umwuga wo gucuruza amafaranga mu karere ka Rusizi barasaba urugaga rw’abikorera kubashyirahamwe n’abandi bikorera kuko PSF ivuga ko itabazi.
Ibi babitangaje mu nama yabahuje ku wa 31 Nzeri 2015, aho bagaragaza ko batishimiye ko urwego rw’abikorera (PSF) mu nama ruheruka gukora mu kwezi kwa Nzeri gushize rwavuze ko rutabazi nk’abantu bikorera.

Habyarimana Martin uhagarariye umwe mu bakora uwo mwuga akaba na Visi perezida w’abakora ako kazi ku rwego rw’igihugu avuga ko batumva ukuntu abayobozi ba PSF bavuga ko batabazi kandi bahorana mu nama umunsi ku wundi.
Yagize ati”Tubabazwa cyane n’abayobozi ba PSF baduhakana imbere y’umukoresha wacu Banki Nkuru y’igihugu ni ikibazo cyadushyize mu gihirahiro”.
Habiyaremye Jacques nawe ni umuvunjayi muri ako karere avuga ko batanga imisanzu isabwa na PSF kuba bavuga ko batabazi ngo byaba bitumvikana.
Uhagarariye urugaga rw’abikorera PSF i Rusizi Ngabonziza Jean Bosco avuga ko muri aka karere hari abacuruza amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko n’ababikora mu buryo buzwi icyo ngo basabwe ni amalisiti agaragaza ibyo byiciro byombi kugira ngo bace ako kajagari.
Yagize ati”Twabasabye ngo bitarenze uku kwezi nibaduhe amalisiti y’abantu bazi ko bakora ku buryo buzwi ayo marisiti barayaduhaye? Ko ari cyo twumvikanyeho ibindi bizakurikiraho tukabivugana mu nama”.
Ngabonziza akomeza avuga ko ku wa uyu munsi tariki ya 2 Ukwakira bafite inama ya biro aho ngo bazagaruka kuri icyo kibazo.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
impamvu mutamenyekana ni uko mukorera mu kavuyo...