Abavuga rikumvikana barasabwa kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), irahamagarira abanyamakuru n’abandi bavuga rikumvikana, kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, kubera ko bakurikirwa n’abantu benshi.

Minisitiri Prof Bayisenge asaba abavuga rikumvikana kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Minisitiri Prof Bayisenge asaba abavuga rikumvikana kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Uretse kuba ihame ry’uburinganire ryumvikana neza mu rwego rw’amategeko, cyangwa izindi nzego zishyigikira ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore, ariko ngo usanga hakiri ikibazo ku ruhande rw’abaturage, ahanini bishingiye cyane ku buryo umuco wubatse, utarahaga umugore agaciro, bityo ugasanga bikoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ryabyo nk’uko bikwiye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwo rusaba abanyamakuru kujya bubahiriza amahame y’umwuga, igihe cyose bakora inkuru zirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko hari igihe usanga itangazamakuru ribashize mu kaga, aho kugira uruhare mu kubakorera ubuvugizi.

Abanyamakuru basanga hari byinshi bikwiye gukorwa birimo ko bahabwa ubumenyi binyuze mu kongererwa amahugurwa, bikabafasha kumenya uko bashobora kwitwara igihe bagiye kuvuga cyangwa kwandika inkuru zijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorerwa abagore n’abakobwa.

Edmond Kagire asanga abanyamakuru bakwiye kongererwa ubumenyi binyuze mu guhabwa amahugurwa
Edmond Kagire asanga abanyamakuru bakwiye kongererwa ubumenyi binyuze mu guhabwa amahugurwa

Umunyamakuru wa Kigali Today, Edmond Kagire, avuga ko kuba abanyamakuru bidakuraho ko ari Abanyarwanda, kandi ibiba muri sosiyete nyarwanda ari nabyo babamo, gusa ngo bafite itandukaniro n’abandi kuko bo ibyo bavuga bishobora kugera kuri benshi.

Ati “Kugira ngo ikintu nk’icyo gihinduke uhera ku guhindura imyumvire y’abantu, mu gihe abanyamakuru bazaba badafite ubumenyi cyangwa imyumvire ituma bakora mu buryo bwa kinyamwuga, bagakoresha izo mvugo zituma umugore cyangwa umukobwa ateshwa agaciro, impinduka dushaka ntabwo twapfa kuzigeraho”.

Akomeza agira ati “Icyakorwa ni uguhugura abantu bakamenya uburyo bitwara muri iki kibazo, ni ikibazo mu by’ukuri kitoroshye, kuko iyo urebye sosiyete yacu y’Abanyarwanda ahantu tuvuye. Ni sosiyete yashyiraga umugore n’umukobwa hasi, ni bintu bigoye guhindura iyo myumvire kuko bifata igihe kirekire, ariko abanyamakuru bahawe ubumenyi bagahugurwa, byafasha kurusha uko twaza tukicara tukanenga, tukavuga ko itangazamakuru ridafite uruhare ririmo gukora”.

Illuminée Nyiraneza wo mu ihuriro nyarwanda ry’abakobwa b’abayobozi (Girls Leaders Forum Rwanda), avuga ko imbaraga zagakwiye gushyirwa cyane mu gukorera ubuvugizi abakorerwa ihohoterwa, kurusha kwitana ba mwana.

Ati “Dukore ubuvugizi tuvuganire abo bahura n’iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina, buri wese abigiremo uruhare, ariko cyane cyane dushyiremo imbaraga mu gushishikariza abatabyumva, kuko barahari kandi barazwi, kurushaho gutungana agatoki, tuvuga ngo uyu biramureba kurusha abandi, oya nta n’umwe bitareba”.

Pamela Mudakikwa nk'umwe mu bavuga rikumvikana ku mbuga nkiranyambaga, na we yatanze ikiganiro
Pamela Mudakikwa nk’umwe mu bavuga rikumvikana ku mbuga nkiranyambaga, na we yatanze ikiganiro

Ubwo yitabiraga igikorwa cyo guhuza ibitekerezo ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa tariki 28 Nyakanga 2022, ariko binyuze mu itangazamakuru n’abavuga rikumvikana, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, yavuze ko kwimakaza ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore bitarumvikana neza mu baturage.

Ati “Nk’Igihugu tubona ariho hatarumvikana neza, kuko ari mu rwego rw’amategeko, urw’inzego zishyigikira iterambere ry’umugore birahari kandi bimeze neza, igisigaye tugihura nacyo n’ishyirwa mu birwako ryabyo, bishingiye cyane ku muco bitahaga agaciro umugore nk’uko bikwiye, bityo ugasanga za gahunda nziza dufite ntizishyizwe mu bikorwa nk’uko bikwiriye”.

Akomeza agira ati “Ni byiza ko tubisobanura neza kandi itangazamakuru ribidufashije, kugira ngo Abanywaranda bose bumve impamvu z’ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore, ko tutabikorera guha uburenganzira umugore ubwe nk’umuntu, ahubwo ko bituma umuryango wose utera imbere. Twifuza ko abanyamakuru n’abavuga rikumvikana badufashaho”.

Buri wese akwiye kumva ko ihame ry’uburinganire ritagamije kuzamura abagore ngo basuzugure abagabo, cyangwa ngo babigaranzure, ahubwo ari ukugira ngo bose bafatanyirize hamwe mu kubaka no guteza imbere Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa,aho kugabanyuka ririyongera.Muli South Africa,buri munsi bafata ku ngufu abagore n’abakobwa barenga 3000.Ni iki kizaca ku isi ubusambanyi,ubujura,ruswa,ubusumbane,intambara,akarengane,etc...? Nkuko ijambo ryayo rivuga,ku munsi w’imperuka (wegereje) imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa,ndetse izure abantu bapfuye barayumviraga.Hanyuma ikureho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Ibyo byose byanditse muli bible yawe.

barame yanditse ku itariki ya: 31-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka