Abavoka b’abagore biyemeje kuburanira abandi bagore batishoboye ku buntu

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abavoka b’Abagore (RIFAV) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), rirasaba abagore batishoboye bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuryitabaza kugira ngo ribunganire mu mategeko ku buntu.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abagore ku ya 08 Werurwe, abagore bahohoterwa bahawe ubwunganiza mu mategeko ku buntu
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore ku ya 08 Werurwe, abagore bahohoterwa bahawe ubwunganiza mu mategeko ku buntu

RIFAV ivuga ko igiye gutangirira ku madosiye 49 y’ihohoterwa ryakorewe abari n’abategarugori mu turere 14 muri iki cyumweru gihera ku wa 08 Werurwe 2021, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ku isi.

Gahunda ya RIFAV irajyana n’ibiganiro Abagore b’abavoka mu Rwanda bazakorera mu itangazamakuru, hamwe no kujya babanza guhuza abahohotewe n’abaregwa (mediation), mu rwego rwo kubarinda kujya mu nkiko.

Irryo huriro ry’abagore b’abavoka rivuga ko kujyana ibirego mu nkiko ari amahitamo ya nyuma, kuko ngo ingaruka zivamo zikurura inzangano mu miryango.

Umwe mu bagize RIFAV, Me Kabagambe Joelle avuga ko hari abavoka 31(abagore 26 n’abagabo batanu) mu turere 14 tw’Igihugu, bagiye kujya bunganira abagore n’abakobwa, bazabitabaza ku murongo wa telefone utishyuzwa 2425.

Agira ati "Abantu batishoboye bafite ikibazo, bashobora kuduhamagara tukabunganira mu nkiko, hari amadosiye 49 tumaze kwakira ajyanye n’ihohoterwa mu turere 14 turi kure y’ahakorera Urugaga rw’Abavoka (ruri i Kigali)".

Utwo turere ni Huye, Nyaruguru, Rutsiro, Burera, Gisagara, Rusizi, Nyabihu, Kirehe, Nyamasheke, Nyanza, Gicumbi, Ruhango, Karongi na Musanze.

Me Rwimo Revocate we akomeza avuga ko abahohoterwa bishingiye ku gitsina bazakiranwa yombi, harimo abangavu baba batewe inda n’abantu babashukisha amafaranga n’ibindi bihendabana.

Undi munyamuryango wa RIFAV, Me Emelyne Nyembo yizeza ko bazakomeza gukorana n’inzego zirimo Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo kunoza no kongera ibibura mu mategeko amwe n’amwe nk’irijyanye n’izungura.

Abagore bagize Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda baganiriye n'Itangazamakuru kuri iki cyumweru
Abagore bagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda baganiriye n’Itangazamakuru kuri iki cyumweru

Me Nyembo avuga ko iyo umugore apfakaye, mbere y’uko yongera kujya gushaka ngo hari umutungo asiga aho avuye, nyamara umugabo we ntawo asiga, ndetse n’igihe habayeho gutandukana kw’abashakanye umugore ngo asigarana abana bose batarageza ku myaka irindwi y’ubukure, ariko nta buryo buteganywa yabonamo ibibatunga iyo umugabo yariye imitungo yose.

Me Nyembo akagira ati "Hano umuntu yakwibaza ati ’ese uwo mugabo baramugenza gute, baramufunga se bigere ku ki?"

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), Liberal Majyambere avuga ko imanza hafi ya zose zo kurenganura abari n’abategarugori bahohotewe, ngo zizaba ari izo kuregera indishyi kuko ubusanzwe uwakoze icyo cyaha yafungwaga bikarangirira aho.

Urugaga rw’abavoka ruvuga ko mu nkiko hari amadosiye 189 y’imanza z’abari n’abategarugori bahohotewe bishingiye ku gitsina, ariko ko mu cyumweru gihera ku itariki 08 Werurwe 2021 hazaburanwa ku madosiye 49.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriwe tubashimira kubufasha murigutanga nkanje ndi umugore wakabiri ariko umugabo imitungo twashanye yose yayihaye umugore mukuru kuvabibirina 2012 kugeza ubu 2021 abana randagaye numwana yatsinze torokeme yanga kumufasha mwangira inama murakoze.

Nyirasinabajije riberata yanditse ku itariki ya: 12-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka