Abatwara taxi barinubira ibyapa bike ku muhanda Nyagatare-Ryabega

Abashoferi bakoresha umuhanda Nyagatare-Ryabega kimwe n’uwa Ryabega-Matimba barifuza ko iyi mihanda yashyirwamo ibyapa bibemerera guhagarara akanya gato bashyira cyangwa bakuramo abagenzi.

Kuva muri gare ya Nyagatare mu mugi aho abagenzi bategera imodoka kugera Ryabega ku muhanda munini ugana i Kigali ni hafi ibirometero 12. Abashoferi bakorera muri uyu muhanda kimwe n’uwa Ryabega Matimba bavuga ko nta byapa birimo bibemerera guhagarara akanya gato.

Ibi rero ngo bituma bagirana ibibazo n’abakiriya babo dore ko ngo hari ubwo barenza umuntu aho yaganaga. Urugero ni ku bantu baba bagana ku bitaro bya Nyagatare, aho bagomba guhagarikwa muri gare nyamara kuhava ugera kwa muganga bisaba ko umugenzi yongera gutega moto imugezayo ku mafaranga 300. Naho ugana Rutaraka we ngo bisaba ko aviramo Ryabega muri gare bivuze ko umugenzi aba arengejwe aho agana.

Aba bashoferi rero cyane aba Taxi Min bus bifuza ko iyi mihanda yombi yashyirwaho ibyapa bagakorera mu mutekano bityo n’abakiriya babo bahabwe services nziza.

Ku rundi ruhande ariko Senior Super Intendent Benoin Nsengiyumva umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’iburasirazuba we asanga akenshi ibi hari abashoferi babigira urwitwazo nyamara baba bahanywe kubera ko ahumvikanywe guhagarara akanya gato bo bahagira parking.

Aha rero akabasaba kujya bahagarara akanya gato bashyira cyangwa bakuramo abagenzi mu gihe ibyapa bitari byashyirwamo. Ibyapa bibemerera guhagarara akanya gato aba bashoferi bifuza mu muhanda Nyagatare Ryabega muri rusange ngo ni 4.

Ibi bakabishingira ko abantu batuye mu midugudu y’akagali ka Rutaraka bakoresha cyane Taxi Min Bus kuko moto zihenze kimwe n’abarwayi baba bagana kwa muganga kandi bitashoboka ko bagenda kuri za moto.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka