Abatwara moto zikoresha amashanyarazi barinubira imikorere ya ‘batiri’ zazo

Abamotari bakoresha moto zikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi baratangaza ko imikorere ya batiri bakoresha kuri izi moto ibabangamiye, kuko zishiramo umuriro vuba.

Abatwara izi moto bavuga ko batiri zikoresha zashaje ku buryo zitakigenda urugendo rurerure
Abatwara izi moto bavuga ko batiri zikoresha zashaje ku buryo zitakigenda urugendo rurerure

Ibi biragarukwaho n’abamotari batandukanye by’umwihariko abakoresha moto za kompanyi ya Rwanda Electric Motors (REM), bavuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye bitewe n’uko ibyo bizezwaga ku mikorere y’izo moto bitandukanye n’ibyo babona.

Umwe mu bamotari yabwiye Kigali Today ati “Batiri zirashaje. Ushobora gufata batiri wahagurukana umugenzi ukagenda ibilometero bibiri cyangwa ntibinagere igahita izima, ugasanga moto utangiye kuyisunika”.

Yongeyeho ko izi moto mu gihe zidafite ikibazo cy’izi batiri nta zindi wazigereranya na zo, kuko ahandi hose ntacyo bazinenga uretse batiri.

Yagize ati “Izi moto ni nziza ariko kubera batiri turi guhomba. Urugero nshobora gukoresha batiri icyenda ku munsi kandi batiri imwe nyifatira amafaranga 900, ugasanga umunsi wose nkyuye amafaranga ibihumbi bine, kandi iyo wafashe moto ku nguzanyo wishyura ibihumbi 30. Usanga dukorera kompanyi yabo gusa kubera batiri”.

Ibi abihurizaho na mugenzi we uvuga ko nta kintu akimenyera umuryango, we bitewe n’uko agize icyo akora mu rugo yazabura ayo kwishyura kompanyi yazibahaye, bishyura buri cyumweru.

Bifuza ko hashakwa batiri zibika umuriro igihe kirekire
Bifuza ko hashakwa batiri zibika umuriro igihe kirekire

Yagize ati “Twasanze batiri ikora ibilometero 20, ebyiri zigakora ibilometero 40 kuko tuzikoresha ari ebyiri, kandi baratubwiraga ko batiri imwe ikora ibilometero 50 zaba ebyiri zigakora ibilometero 100”.

Aba bamotari kandi bagaragaza n’ikibazo cy’ubuke bwa sitasiyo bafatiraho izo batiri, kuko ubu ngo hari sitasiyo enye gusa mu Mujyi wa Kigali.

Aba bamotari bose icyo bahurizaho ni ugusaba kompanyi ya Rwanda Electric Motors kubahiriza ibyo basezeranye, nibura batiri ikagira ubushobozi bwo kugenda ibilometero 50 nk’uko amasezerano abivuga, kandi bagashyirirwaho sitasiyo ziruta izihari.

Umuyobozi wa Rwanda Electric Motors, Donald Kabanda, avuga ko icyo kibazo kizwi, akongeraho ko ahanini kiva ku kuba ari ikoranabuhanga rikiri rishya.

Anagira icyo yizeza abamotari, aho agira ati “Ni ibibazo bishobora guterwa n’uko ikoranabuhanga rikiri rishya, gusa si ibintu bihoraho, kandi umumotari ugize ikibazo tugerageza kumufasha.

Turi gukora ibishoboka ngo iri koranabuhanga ribe rifite ubuziranenge ku buryo icyo kibazo gikemuka”.

Umuyobozi wa Rwanda Electric Motors, Donald Kabanda, avuga ko icyo kibazo kizwi kandi ko kiri mu nzira zo gukemuka
Umuyobozi wa Rwanda Electric Motors, Donald Kabanda, avuga ko icyo kibazo kizwi kandi ko kiri mu nzira zo gukemuka

Yongeyeho ko hari gahunda yo kongera sitasiyo, aho bagiye gushyira sitasiyo mu bice bya Gahanga, ku Giti cy’inyoni na Gatsata, hakazakurikiraho gukomereza mu bice bya Nyagasambu, Bugesera n’ahandi mu rwego rwo gusatira intara.

Kugeza ubu kompanyi ya REM ivuga ko imaze guha moto abasaga 300, abazisabye batarazihabwa bitewe n’ubushobozi bavuga ko butaraboneka bagera ku 5000, ndetse n’abasabye guhindurirwa izikoresha lisansi zigakoresha amashanyarazi bagera ku 2000.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo c nakuntu iyo bike bashyiramo syster ikaza charging yo ubwayo irimuri moto nubundi ibyo nabe aribyo batekereza bareke ibya station gushyiraho station nabwo nabwo arikorana buhaga rikaze

Tumushime bonheur yanditse ku itariki ya: 24-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka