Abatwara imyanda badafite imyambaro y’akazi bateje impungenge
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buri mu nzego zamagana abatwara ibishingwe badafite imyambaro y’akazi, kuko ngo biteza ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Bimwe mu bigo bishinzwe gutwara imyanda bigaragaza gukoresha abakozi batambaye ibisarubeti, inkweto, uturindantoki n’udupfukamunwa, nyamara bakora mu myanda ikomeretsa cyangwa irimo ibyo abana bitumye, hamwe n’ibiribwa byaboze.
Umwe mu bikorera ibishingwe waganiriye na Kigali Today nta myambaro y’akazi afite, avuga ko ntacyo bimutwaye kuko ngo atajya akunda kurwaragurika n’ubwo akora mu myanda.
Jean Pierre warimo gutumukaho isazi ku ntoki agira ati "Ni bwo buzima nyine tubamo, dutangira mu gitondo tukageza nimugoroba, ko nta turindantoki(gants) umuntu aba afite ngo yakoreshamo se! Uriyaranja nyine kugira ngo ukore akazi neza."
Witegereje mu itsinda ry’abarimo gukorana na Jean Pierre mu gutwara ibishingwe barenga 10, aho barimo gukorera ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, abenshi bagerageje kwambara ibisarubeti ariko indi myambaro yabugenewe bamwe ntayo bafite.
Umunyamabanga w’Ikigo Indatwa Cooperative Gitega, kimwe mu bitwara ibishingwe mu Mujyi wa Kigali, Gasasira Védaste, avuga ko nta mukozi wabo n’umwe utarahawe imyambaro y’akazi, ariko bamwe bakaba batayambara.
Gasasira agira ati "Ntawe udafite ’uniform’ ariko ni uguhora umuntu arwana na bo, uretse ko twabwiye ba kapita ko utazajya abyambara uwo munsi bagomba kumwirukana, buriya umuhagaritse ukamubaza uturindantoki yahita adukura mu mufuka."
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ibikorwa remezo no kurengera ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, Jean Claude Rurangwa, avuga ko kuba abakozi b’ikigo gitwara ibishingwe badafite ibikoresho by’ubwirinzi harimo n’imyambaro y’akazi, ari ikintu gihanirwa mu gihe abagenzuzi b’umurimo babonye icyo kibazo.
Rurangwa ati "Ni ya mikorere ishobora kuba itubahiriza ibintu runaka, kuko baba barimo gukora mu myanda, ushobora gukoramo ugakomereka, icyo gihe ugomba kuba wambaye uturindantoki, isarubeti ndetse n’inkweto zikurinda gukandagira ikintu, iyo bitari ibyo hari ababihanirwa (bacibwa amafaranga y’ibihano)."
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rusaba abakoresha kurinda abakozi babo indwara n’impanuka ziterwa n’akazi, harimo kubaha imyambaro yabugenewe n’ibindi byangombwa.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) na cyo kiraburira abaturage, kibasaba kwirinda ikwirakwira ry’umwanda, nyuma yo kubona ko abiganjemo abantu bakuru bibasirwa n’inzoka zo mu nda.
RBC ivuga ko abaturage bagera kuri 41% bagaragaje uburwayi bw’inzoka zo mu nda mu mwaka wa 2020, ariko byagera ku bantu bakuru imibare ikiyongera kugera kuri 48% by’Abaturarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|