Abatwara ibinyabiziga barasabwa kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, arasaba abatwara ibinyabiziga kubaha inzira zagenewe abanyamaguru bakoresha bambuka umuhanda, ndetse no ku nkengero zawo.

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kubahiriza uburenganzira bw'abanyamaguru
Abatwara ibinyabiziga barasabwa kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru

CP Kabera atangaza ko muri iki gihe abanyeshuri batangiye amashuri abatwara ibinyabiziga bagomba kubizirikana, bagahagarara igihe babona ko abanyeshuri bashaka kwambuka ndetse n’abandi banyamaguru bose.

Ati “Hashize icyumweru abanyeshuri basubiye kwiga, ikigaragara ni uko hari abashoferi batubahiriza uburenganzira bwabo nk’abanyamaguru. Hagarara gato mu gihe ubonye abanyeshuri n’abanyamaguru bari aho bambukira (zebra Cross) ubareke batambuke”.

CP Kabera avuga ko abantu bose baba bafite aho berekeza, bityo hagomba kubamo kubahana no kubahiriza uburenganzira kugira ngo buri wese aho ajya agereyo amahoro.

CP Kabera yagarutse no ku banyamaguru bambuka umuhanda ko bagomba kwirinda kugenda bavugira kuri za telefone, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Abanyamaguru nabo umutekano wo mu muhanda ni inshingano zabo, tubasaba kwirinda kurangara mu gihe bakoresha umuhanda, ibyo birimo kwirinda gukoresha telefone, kujya kuri whatsap no kugenda bashyize za ‘ecouteurs’ mu matwi mu gihe bambuka”.

Mutaganda Ignace avuga ko yahuye n’ikibazo cyo kudahabwa inzira igihe yari akeneye kwambuka umuhanda.

Ati “Hari igihe bari bangonze, nahagaze ku mirongo abanyamaguru bambukiraho, ntegereza ko abashoferi bahagarara ndaheba”.

Munyaneza Damien na we ni umwe mu bagenzi bakoresha amaguru, avuga ko hari igihe usanga abamotari baca ku ruhande ahagenewe abanyamaguru ugasanga bishobora guteza impanuka.

Avuga ko akenshi izi moto ziba zishaka inzira mu gihe habayeho urujya n’uruza rw’ibinyabiziga byinshi mu muhanda.

Nyiringabo Thiery ni umwe mu batwara ibinyabiziga yifuza ko Polisi yagira ibyo isaba abanyamaguru, kuko usanga urubyiruko rwambuka bari kuvugira kuri telefone, abandi bubitse umutwe bareba kuri whatsapp, abandi bafite ‘écouteur’ mu matwi ugasanga nabyo bibangamiye abatwaye ibinyabiziga.

Ati “Hari abunama bagafunga imishumi y’inkweto bari muri zebra crossing ibi byose umushoferi akaba yabirenganiramo kandi ikosa rifite umunyamaguru”.

Abashoferi bifuza ko abanyamaguru nabo bajya bubahiriza amategeko abagenga, kuko usanga nabo ubwabo batuma hari amakosa akorwa kubera imyitwarire yabo mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka