Abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bapimwa ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo kurushaho gukumira no kwirinda impanuka, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), igiye gutangira kujya ipima ibiyobyabwenge abatarwa ibinyabiziga.

Abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bapimwa ibiyobyabwenge
Abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bapimwa ibiyobyabwenge

Byari bisanzwe bimenyerewe ko Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rya Polisi, ripima abatwara ibinyabiziga banyoye ibizindisha, hakoreshejwe igipimo kizwi nka Alco-Test, aho utwaye ikinyabiziga ahuhamo ubundi igipimo kikerekana ingano y’inzoga yanyoye, kuko ubundi aba atagomba kurenza 0.80.

Polisi ivuga ko mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima bw’umubare w’abatari bake barimo guhitanwa n’impanuka, igiye gutangira kujya ipima abatwaye ibinyabiziga ko nta bindi biyobyabwenge bakoresheje, kuko byagaragaye ko hari ababikoresha bikabaviramo gukora impanuka zitwara ubuzima bw’abantu benshi.

Umuyobozi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerard Mpayimana, avuga ko batangiye kugura utwuma tuzajya twifashishwa mu gupima abakoresheje ibiyobyabwenge.

Ati “Ubu rero turimo turagura ibipimo by’ibiyobyabwenge, ariko na mbere yaho ubu dusigaye tubatwara muri Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga ariko birahenze, gusa uwo duketse ko byateza ikibazo turamujyana. Nk’ubu hari uwo twaraye dutwaye wari utwaye ya Fuso yakoze impanuka, twasanze atari yanyoye ariko ntitwabishira amakenga”.

Akomeza agira ati “Dusigaye tubona ibisubizo, kuko hari uwo dusanga afitemo Mugo, uwo dusangamo urumogi, rero twavuze tuti reka twigurire ibikoresho byacu, kugira ngo tubashe gukumira impanuka cyane cyane ku bamotari”.

Ni gahunda ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko igomba gutangira mu bihe bya vuba, kuko nta gihindutse, igomba gutangira mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2023, ikazajya ikorererwa umuntu wese uketsweho gutwara yakoresheje ibiyobyabwenge nkuko ACP Mpayimana abisobanura.

Ati “Umuntu wese uketsweho ko ashobora kuba yatwaye yanyoye ibiyobyabwenge, kuko hari nk’uwo twafashe dusanga Alcohol ni zero, ariko tugiye gupima dusanga urumogi rwaramusagutse kandi ni vuba aha rwose. Twasanze afite 355 kandi ubusanzwe ibipimo bigomba kuba 20”.

ACP Gerard Mpayimana
ACP Gerard Mpayimana

ACP Mpayimana avuga ko hari ibintu bidakwiye gutegereza ko itegeko ribanza kujyaho kandi abantu barimo gupfa.

Yagize ati “Mu kurinda umutekano w’abantu hari igihe utagendera ku buryo urimo ubyumva, wowe kuko uba urinze umutekano w’abantu, hari igihe utagendera ku bintu ngo nzategereza itegeko rijyeho. Abantu barimo bapfa itegeko urishyiraho ako kanya, kuko iyo hajeho ubuzima bw’umuntu wowe urabukiza, ubundi ab’amategeko bakaza kureba uko wabikoze ariko nta wakuziza ko warengeye umuntu”.

Polisi ivuga ko impamvu nyamukuru yatumye batekereza kujya bakoresha uburyo bwo gupima ibiyobyabwenge abatwara ibinyabiziga, ari uko hari abo yagiye ifata bakoze impanuka, bagasangwa nta nzoga banyoye, ariko bapimwa ibiyobyabwenge bagasanga hari n’abarengeje ibipimo bya 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KT amakuru yanyu aba akenewe

Clever nizeyimana yanditse ku itariki ya: 23-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka