Abatwara abagenzi bajya mu Majyepfo banyuze i Nyanza biyemeje kwirinda kuhahagarara

Abatwara abagenzi bahagurikira muri gare ya Muhanga berekeza i Huye no mu bindi bice banyuze i Nyanza, baravuga ko bagiye kwitwararika ku mabwiriza yo kutahahagarara cyangwa gutwara umuntu werekezayo.

Hari abagenzi bahagurukira i Muhanga bakaviramo mu nzira bajya i Nyanza kandi bitemewe
Hari abagenzi bahagurukira i Muhanga bakaviramo mu nzira bajya i Nyanza kandi bitemewe

Ibyo babivuze nyuma y’uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yasohowe mu itangazo ry’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 15 Werurwe 2021, Akarere ka Nyanza kagumye muri gahunda ya Guma mu karere kubera ubwandu bwa Covid-19 bwinshi.

Ibigo bitwara abagenzi bya Volcano na Horizon Epress, bivuga ko bidatanga amatike yo kujya i Nyanza nk’uko byari bisanzwe, kuko nta wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka muri ako karere.

Nyamara hari abavuga ko abantu bize amayeri yo gukatisha amatike ajya i Huye bashaka kujya i Nyanza bagahagarika imodoka mu mayira urenze gato i Nyanza bakagaruka inyuma, ibyo bikaba binyuranyije n’amabwiriza.

Umwe mu bashoferi ukorera Kompanyi ya Volcano Express, avuga ko hari abantu bashaka kujya i Nyanza ariko bagakatisha amatike ajya i Huye bagera mu nzira bagahagarika imodoka cyakora ngo bahagarikira kure utaragera cyangwa warenze i Nyanza.

Avuga ko amatike n’umurongo w’imodoka zijya i Nyanza byakuweho bityo ko uwaguze itike ijya i Huye baba batazi niba ashaka kujya i Nyanza, icyakora ngo mu Karere ka Nyanza nta cyapa gihari uwahafatirwa yakwirengera ingaruka.

Agira ati "Nta matike ajya i Nyanza atangwa, uwihishe ngo ajyeyo akagura itike ya Huye ntibyoroshye kumutahura, gusa ntawe dukuriramo i Nyanza kuko tutemerewe kuhahagarara".

Umuyobozi wa gare ya Muhanga, Samuel Hatangimana, avuga ko imodoka zose zihaguruka muri iyo gare zitemerewe gutwara abantu bagiye i Nyanza kandi ko uzafatwa yarenze ku mabwiriza azabihanirwa, icyakora akavuga ko icyo kibazo ntacyo yari yamenya.

Yongeraho ko abashoferi bashobora guteshuka ku mabwiriza ariko ko uwo byagaragara ko yabikoze nkana yabihanirwa, kandi ko bagiye gukomeza kwibutsa abashoferi ko kwitwararika ari byo bizatuma icyorezo kigabanuka bityo akazi ntikongere guhagarara.

Agira ati “Twari tumaze amezi abiri n’igice tudakora kubera Covid-19, imodoka zacu ni zo ziduha akazi niyo mpamvu tugomba gukora ibishoboka tukitwararika kugira ngo ataba ari twe twongera ubwandu”.

Yongeraho ati “Nta mugenzi w’i Nyanza turimo gutwara, hemerewe umuntu ujya mu Ruhango cyangwa ujya i Huye gusa, guhengeka umuntu ku ruhande ntabwo ari byo hashobora kuboneka udukosa, ariko iki cyorezo ntabwo twatuma twongera kucyikururira, turubahiriza amabwiriza yose yashyizweho”.

Hatangimana avuga ko kugeza ubu ibiciro by’ingendo nta cyahindutse kuko Leta yakomeje kubazirikana ikaba yaratangiye kubaha nkunganire yagenewe umugenzi mu gihe imodoka itwara abantu bakeya kubera gahunda yo gukurikiza amabwiriza yo guhana intera hagati y’umugenzi n’undi.

Agira ati “Twatwaraga abantu 100%, niba baduhaye 75% twabishimye kuko si kimwe n’uko twari tumaze hafi amezi atatu twicaye. Uko twifata ubwacu niko ibintu bizagenda neza, nitutubahiriza amabwiriza ni hahandi uzasanga twongeye kwisubiza mu bibazo”.

Hatangimana asaba abatwara abagenzi kuzirikana ko ari bo bafite ku isonga gukurikiza amabwiriza kugira ngo n’abagenzi babashe kuyubahiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka