Abatuye umurenge wa Rugarika barashima ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma yo kwibohora

Mu gihe mu Rwanda hose bizihiza ku nshuro ya 19, isabukuru yo kwibohora, abatuye umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi barishimira intambwe igihugu kimaze kugeraho mu iterambere kibikesha imiyoborere myiza igaragaramo uruhare rwa buri wese nta vangura.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Kwizihiza ukongera kwiyubaka kwa Afurika, duharanira kwigira”. Abo twaganiriye batangaza ko umunsi wo kwibohora uba buri tariki 4 Nyakanga ari ngombwa kuko bibuka uburyo ingabo za FPR Inkotanyi zari zaratangiye urugamba rwo kwibohora mu kwakira 1990.

Izi ngabo zageze ku ntego ya zo tariki 4 Nyakanga 1994; ubwo ingabo za FPR-Inkotanyi zahagarikaga ubutegetsi bw’igitugu bwavanguraga abene gihugu kugeza n’aho buteje umwiryane wavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abo twaganiriye bashima ubutwari bw’Ingabo zari iza FPR zabohoye igihugu, zigaharanira ko hajyaho ubutegetsi bufasha Umunyarwanda wese kwisanga mu rwamubyaye. Barashima ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho, basaba buri Munyarwanda kubigiramo uruhare no kubisigasira birinda ikintu cyose cyakongera kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Ikindi bagarukaho, ni ugukangurira ibihugu by’Afurika guharanira kwigira, kuko bene byo nibadatahiriza umugozi umwe ntacyo bazageraho, bazahora mu macakubiri no mu myiryane.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka