Abatuye umujyi wa Muhanga bahangayikishijwe no kubura amazi

Bamwe mu batuye umujyi w’akarere ka Muhanga baratangaza ko barambiwe no kuba mu mujyi utagira amazi kuko ngo ahora abura bikangana nk’aho batayagira.

Agace kitwa Gahogo ko mu mujyi rwagati ni ko gakunze kubura amazi kandi ngo iki kibazo kirahari kuva umwaka ushize. Abagatuye bavuga ko inshuro nyinshi ari igihe amazi aba yabuze.

Uwitwa Mushimire ati: “kuba mu mujyi wa Muhanga nta kuntu byatwubaka pe, nta nubwo tubyishimiye, ubuse umuntu azajya ava gupagasa aze arwane n’amazi kandi twitwa ko tuyafite”.

Aba baturage kandi bavuga ko n’amavomero yo mukabande ari hacye. Mutesayire avuga ati: “iyo amazi yabuze utavomye biba ari intambara, utuma umuntu ngo ajye kukuvomera akaza hashize isaha kuko aho bavoma si hafi kandi haba hari abantu igitero”.

Umwe mu bakozi bo mu rugo witwa Jean Paul ujya kuvoma iyo amazi yabuze avuga ko abakozi bo mu rugo aribo bahangayika cyane kurusha abandi iyo amazi yabuze.

Agira ati:”iyo amazi yabuze ku iriba haba hari abantu benshi kuburyo kuvona turarwana kuko nta muntu uba uhari ngo adushyire ku murongo! Hari n’abahakomerekera da!”.

Aka gace ka Gahogo ni ko kadafite amazi.
Aka gace ka Gahogo ni ko kadafite amazi.

Ubwo twandikaga iyi nkuru nabwo amazi mu gace ka Gahogo yari yabuze, ariko umuyobozi w’akarere, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko iki kibazo ubundi cyagakwiye kuba cyaracyemutse.

Ngo EWSA yababwiye ko amazi ahari kuko ngo muri iki gihe cy’imvura bari gukoresha n’amazi yo ku rugomero rwo mu gishanga cya Rugendabari giherereye muri uyu mujyi.

Uyu muyobozi w’akarere akomeza avuga ko ikibazo cyari gihari ari amatiyo EWSA yariho isimbuza kuko yashaje none ngo yababwiye ko byarangiye kuburyo ngo mu minsi iri imbere iki kibazo kizagabanuka.

Mutakwasuku avuga ko ikindi gituma amazi abura cyane muri aka gace ngo bihuye n’ikibazo cy’akarere kose kuko ngo mu busanzwe gafite amazi macye.

Kuri ubu abaturage bafite amazi meza mu karere ka Muhanga ni 68,4% mu gihe Leta yifuza ko nibura baba ari 74%; nk’uko tubikesha umuyobozi w’akarere ka Muhanga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka