Abatuye umujyi wa Kigali barasaba koroherezwa mu gutwara ibishingwe

Abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko gutwara ibishingwe biva mu ngo zabo bihenze cyane ugereranyije n’igihe gishize, kuva aho ikimoteri cya Nyanza mu karere ka Kicukiro cyimuriwe i Nduba mu karere ka Gasabo.

Gutwara ibishingwe mu mujyi wa Kigali bizajya bishingira ku byiciro by’ubudehe, kandi bikurikije ko ikimoteri cya Nduba kiri kure y’umurenge birimo; nk’uko ikigo RURA gishinzwe igenzura mikorere ry’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro cyabigennye.

Icyicyiro cy’abakene cyane kizajya gitanga amafaranga kuva kuri RwF2,300 kugeza kuri RwF1,800, abantu baciriritse bagatanga amafaranga kuva kuri RwF4,600 kugeza kuri RwF3,700, naho abakire bazajya batanga kuva kuri 6,900 kugeza kuri RwF 5,600.

Abakusanya ibishingwe ku Muhima mu mujyi wa Kigali.
Abakusanya ibishingwe ku Muhima mu mujyi wa Kigali.

Igikorwa cyo gutwara ibishingwe ngo Leta ntiyagombye kukigira ubucuruzi, nk’uko bamwe mu batuye umujyi wa Kigali batangarije Kigali Today; ahubwo ngo byagombye kuba inshingano z’ibanze Leta ifite ku baturage, kugira ngo ibarinde gutagaguza imyanda aho babonye hose.

Kumena ibishingwe muri ruhurura bihumanya amazi yo mu migezi no mu mariba, ariko ngo babirengaho bakabimenamo bitewe n’uko gutwara ibishingwe bisigaye bihenze; nk’uko umuturage wo murenge wa Muhima wegereye ruhurura bamenamo imyanda yabitangaje.

Umujyi wa Kigali ngo uzasuzuma icyo kibazo, nk’uko Nizeyimana Alfonse, umuyobozi w’umujyi wungirije ushinzwe ubukungu yabitangarije abanyamakuru mu kwezi gushize, ariko kugeza ubu nta mwanzuro uhamye urafatwa.

Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bitwikira ijoro bamena ibishingwe muri ruhurura zibegereye.
Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bitwikira ijoro bamena ibishingwe muri ruhurura zibegereye.

Abatuye mu mujyi wa Kigali basaba ko Leta yagombye gushyiraho ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’ubuzima buhenze, kirimo kwishyura ibirenze ubushobozi bwabo, ariko ngo umwihariko ugashyirwa ku kwirinda umwanda.

Basaba ko aho kwishyurira ibishingwe biva mu ngo zabo, ahubwo ababijyana aribo bagombye kubishyura, kuko ahanini ibi bishingwe bivamo umutungo kamere w’ifumbire n’ibicanwa.

Simon Kumuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

amakuru yanyu;murakoze kutugezaho ayo makuru ariko kwaba ari ukurengera kuko ariya mafaranga yaba ari menshi kuri buri kiciro

irakoze yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka