Abatuye Nyarugunga bafatanyije n’Umujyi wa Kigali bakomeje kwiyubakira imihanda

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bashyize ahagaragara gahunda yo kubaka imihanda y’imigenderano bikorera ubwabo, mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo muri gahunda ya Guverinoma yo kubaka ibikorwa remezo, ikazatwara Miliyoni 258Frw.

Barakataje mu kwikorera imihanda
Barakataje mu kwikorera imihanda

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatatu itariki 28 Kamena 2023, n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Bwana Antoine Mutsinzi.

Uwo mushinga wo kubaka imihanda ya metero 872 mu byiciro bine, uzatwara Miliyoni zisaga 258.5Frw, uzahera ku nzu ndangamurage y’ubuhanzi y’u Rwanda (kwa Habyarimana), kugeza mu midugudu ya Gate Hills (Kwa Sekimondo), Mukoni, Uruhongore n’Indatwa.

Muri ayo mafaranga, Miliyoni 181Frw (70%), ni inkunga y’Umujyi wa Kigali, mu gihe abaturage bo basabwa guteranya 30% bihwanye na Miliyoni 77.5Frw.

Mu Murenge wa Nyarugunga biteganyijwe ko imiryango 151 izatanga umusanzu wa 300,500Frw kuri buri rugo. Kugeza ubu imiryango 116 yiyemeje gutanga uwo musanzu.

Umuyobozi wa komite ishinzwe uyu mushinga mu Murenge, Bwana Edouard Barema Mudenge, yagize ati "Intwererano zisigaye zizaza, mu gihe dukomeje kubikangurira abaturage no kubereka ko imihanda irimo gukorwa ari iterambere ".

Uyu mushinga urimo ibyiciro bine aribyo: Icyiciro cya mbere cyo kubaka umuhanda wa metero 570 - KK 106 ST, kuva ku Ngoro ndangamurage kugera mu gace kitwa Akagoroba (kaburimbo n’umuferege).

Edouard Barema Mudenge
Edouard Barema Mudenge

Icyiciro cya kabiri ni ukubaka metero 302 ku muhanda wa KK 38 ST ugera mu Mudugudu w’Uruhongore (kaburimbo n’umufurege).

Icyiciro cya 3 n’icya 4 bizaba ari ukubaka inzira z’amaguru no gushiraho amatara agezweho, azamurikira iyo mihanda yombi.

Mudenge ati "Mu cyumweru gitaha tuzatangira icyiciro cya kabiri, kuko twashoboye kurangiza icya mbere mu gihe gito, aho dusigaje kubaka za rigore no gushyira kaburimbo ku muhanda wa mbere".

Mutsinzi yavuze ko uruhare rw’abaturage muri iyi gahunda ari runini cyane, kuko Akarere gateganya kubaka kilometero 7 muri uyu mwaka, muri iyi gahunda nshya ya nkunganire ku mihanda yubakwa n’abaturage ubwabo.

Ati “Imiryango myinshi yasabye iyi nkunga ariko ntiyujuje ibisabwa (gukusanya 30%), nyamara urugero rw’abaturage bamwe muri Nyarugunga ruzashishikariza abandi kugira ubushyake bwo kubikora”.

Antoine Mutsinzi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro
Antoine Mutsinzi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro

Imihanda ya kilometero 7 iteganyijwe kubakwa muri Kicukiro, izatwara Miliyari imwe na Miliyoni 500, nk’uko Mutinzi yabitangarihe abanyamakuru. Ubu abaturage bakaba bamaze gukusanya asaga Miliyoni 300Frw, kugira ngo zubake kilometero 5, cyane cyane mu Mirenge ya Niboye, Kagarama, Kigarama na Nyarugunga.

Mutinzi yagize ati "Umwaka utaha tuzazamura intego yo kubaka kugeza kuri kilometero 30 ku mwaka, kuko turabona ko abaturage bafite ubushake bwo gutanga imisanzu, aho kugira ngo bategereze imihanda ya Leta kuko bisaba igihe kirekire."

Abatuye Umurenge wa Nyarugunga bavuga ko umuhanda uhuza imidugudu itatu, uzafasha mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu muri ako gace, ubona karimo gutera imbere mu miturire igezweho n’ubucuruzi.

Madamu Sofia Kagaba ati “Uyu muhanda ubundi ntiwagendwaga mu gihe cy’imvura. Twaraganiriye twemeranya gutanga umusanzu mu kwiyubakira imihanda yacu”.

Si ubwa mbere abatuye mu Karere ka Kicukiro bubatse imihanda nta nkunga ya Leta, kubera kwiha intego no gushyira hamwe.

Urugero muri 2019, abaturage ba Kicukiro mu Mirenge ya Kanombe na Nyarugunga, berekanye imihanda ibiri ya kaburimbo ifite kilometero 3,850 yubatswe mu Midugudu ya Ubumwe na Beninka.

Muri uwo mwaka kandi biyubakiye umuhanda wa kaburimbo mu mudugudu wa Mukoni (w’abasirikari bakomerekeye ku rugamba), mu kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga; igikorwa cyatwaye Miliyoni 7Frw (harimo Miliyoni 2 yatanzwe n’abanyeshuri bo muri Green Hills Academy).

Mu 2021, abaturage ba Nyarugunga bubatse imihanda yatwaye Miliyoni zirenga 100Frw, mu mudugudu wa Runyonza n’Amahoro mu Kagari ka Rwimbogo. Mu muhango wo gutaha ibiro by’Akagari ka Gatare mu Murenge wa Niboyi muri Werurwe 2022, abaturage batangije ibikorwa byo kubaka umuhanda wa metero 870 ufite agiciro ka miliyoni 24.9Frw.

Indi mihanda y’abaturage yubatswe mu Murenge wa Gahanga, Akagari ka Gahanga mu Mudugudu wa Rwintanka, ifite agaciro ka miliyoni 700Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka