Abatuye Ndiza bavuga ko barambiwe gucana udutadowa

Imirenge ya Kibangu, Nyabinoni na Rongi niyo yonyine yo mu gice cya Ndiza muri Muhanga itaragezwamo amashanyarazi kandi bahora bayasaba.

Nyiramajyambere avuga ko nk'umujyanama w'ubuzima, nijoro baha serivisi umurwayi bakoresheje agatadowa
Nyiramajyambere avuga ko nk’umujyanama w’ubuzima, nijoro baha serivisi umurwayi bakoresheje agatadowa

Icyo gice cya Ndiza kigizwe n’imirenge 12. Abatuye muri iyo mirenge itatu igize icyo gice ntibahwema kugaragaza ko babangamiwe no kuba mu bwigunge kubera kutagira amashanyarazi.

Bavuga ko amashanyarazi bayareba hakurya mu Karere ka Ngororero no hakuno yabo mu Karere ka Gakenke.

Nyiramajyembere Francine,agira ati “Kubera kubura umuriro ibyo abana bacu biga mu mashuri y’imyuga ntibabibyaza umusaruro.

Naho nkanjye w’umujyanama w’ubuzima, iyo tujyanye umubyeyi kwa muganga bifashisha udutara twa peterori (udutadowa) bikadindiza serivisi umurwayi akeneye.”

Akomeza avuga ko hafi bashobora kubona serivisi zisaba umuriro w’amashanyarazi ari i Ruri muri Gakenke, ahantu bakora urugendo rugera ku isaha n’amaguru.

Gusa, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buhumuriza abo baturage bubabwira ko umwaka wa 2017-2018, w’ingengo y’imari, iyo mirenge ya Ndiza izabona amashanyarazi aturutse mu Karere ka Ngororero.

Kuba ngo iyo mirenge yari itaragezwamo amashanyari biterwa n’imiterere yayo ugereranyije n’aho aya mashanyarazi aturuka.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga avuga ko hamaze kwigwa uko imirenge itarabona amashanyarazi yayafatira muri Ngororero
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko hamaze kwigwa uko imirenge itarabona amashanyarazi yayafatira muri Ngororero

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko ubusanzwe hari hakozwe inyigo izakwirakwiza amashanyarazi aho ataragera hifashishijwe umuyoboro wa Kiyumba ariko ngo biza kugaragara ko bitashoboka.

Ariko ngo kuyakura muri Ngororero bizatuma akwira mu Murenge wa Rongi, Kibangu na Nyabinoni kuko iyi Mirenge yegereye Ngororero ugereranyije n’ibice bikeneye umuriro muri Ndiza.

Agira ati “Abaturage bakomeze kwihangana kuko twamaze gukora umushinga munini wo guha iriya mirenge amashanyarazi, wageze muri Minisiteri y’imari, isigaje kuwemeza ukazashyirwa mu bikorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’Imari (2017-2018)”.

Amashanyarazi acanira Akarere ka Muhanga aturuka kuri sitasiyo ya Kigoma mu Karere ka Ruhango.

Ni mu birometero 30 uva Kigoma ugera mu Mujyi wa Muhanga. Hakaba n’ikindi gice gikoresha amashanyarazi ava i Kigali akanyura mu Karere ka Kamonyi.

Ibipimo bigaragazwa n’Akarere ka Muhanga byerekana ko umuriro w’amashanyarazi umaze kwegerezwa abaturage bagera kuri 21% mu gihe muri 2010, yageraga ku baturage 9.1% gusa.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2018, Akarere ka Muhanga kazaba kamaze gucanira abaturage babarirwa kuri 70%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hari ikibazo gikomeye cyane mu murenge wa kabacuzi Akagali ka Buramba gafite ikigo nderabuzima, amashuri na centre y’ubucuruzi ikomeye, ariko nta mashanyarazi ahaba. Bahakuye umurenge bawujyana kabacuzi aho umuriro wagarukiye, ariko ahari ibyo bikorwa remezo (I Buramba) nta muriro uharangwa.

Nyakubahwa meyor wa Muhanga mufashe ako gace ka buramba naho umuriro bawubone.

Nepo yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Mayor wacu nakomerezaho muhanga yose imurikirwe birenge70_bigere85%

Jean claude yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Ndabashimiye kuba natwe abatuye mu murenge wa Rongi murimo kudutegurira ibyiza,gusa bagerageze ibyo bikorwa remezo babitwegerze vuba natwe twiteze imbere .Uzi kujya gusudiza inzugi I Ruli muri Gakenke, kurugeza I Murehe(Rongi)ahaaaa nimvune gusa. Murakoze

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 22-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka