Abatuye muri ‘Bannyahe’ bagomba kwimuka bitarenze iki cyumweru - Umujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko bitarenze iki cyumweru cyatangiye tariki 12 Nzeri 2022, abaturage bose basigaye muri Kangondo (hakunze kwitwa Bannyahe) bagomba kuba bimutse bagasanga abandi i Busanza muri Kicukiro.

Iyi miryango Umujyi wa Kigali uvuga ko irenga 600 igomba kwimuka ku mpamvu zo guhunga imvura yo mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2022, kuko Iteganyagihe rya Meteo Rwanda rivuga ko izaba ari nyinshi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yabitangarije kuri Televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru, ari kumwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, hamwe n’Umuyobozi w’Umuryango Transparency urwanya ruswa n’akarengane, Marie-Immaculée Ingabire.

Rubingisa agira ati "Iyo tugereranyije uko iteganyagihe ritubwira n’imvura tugiye kubona mu mpera z’uku kwezi, twumvaga ko tutarenza icyumweru gitaha aba bantu batimutse kugira ngo hatagira ugira ikibazo."

Ati "Abasigaye bose aho bimukira harahari, izzu yose zirahari ndetse na buri muntu uri muri Kangondo uyu munsi tugereranyije n’igenagaciro rye, twamaze gutegura inzu azajyamo nk’uko n’ubundi abandi bagiye bayijyamo. Imfunguzo z’inzu n’imodoka zibimura ku buntu zirateganyijwe."

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mu minsi ya mbere abo baturage bakihagera hari n’ibiribwa bagenerwa, kugira ngo bibafashe mu gihe baba bataramenya aho bashobora kujya gushaka imirimo ivamo ibibatunga.

Umujyi wa Kigali ukomeza usobanura ko impamvu abo baturage bagomba kwimuka i Kangondo, ari ku mpamvu z’inyungu rusange zijyanye no gutura ahantu heza mu nzu zikomeye, bakava aho wita mu kajagari n’amanegeka.

Nyuma yo kwimuka i Kangondo na Kibiraro, ubutaka bwaho bumwe buzagirwa ibyanya bikomye, ahasigaye abashoramari bakazahubaka mu buryo bugezweho.

Mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro ya mbere habaruwe imiryango irenga 1400 igomba kwimukira i Busanza ahubatswe inzu zigezweho, zegerejwe n’ibikorwa remezo by’ibanze bazakenera.

Kugeza ubu ariko i Busanza ngo hamaze kugera imiryango 614 n’ubwo, abatari benshi ngo bagenda bimuka gake gake uko babikanguriwe.

Hari abaturage badakozwa ibijyanye no kujya i Busanza

Umwe mu basabwa kwimukirayo yaganiriye na Kigali Today agira ati "Ubundi twebwe ni ingurane ikwiye dushaka rwose, abantu bageze n’ubwo bavuga bati ’aho kugira ngo mudukoreshe biriya bintu tutifuza tutanashaka, birutwa n’uko utwo mwari mwabaze mwatwishyura bene two ubundi umuntu akajya gutangira nk’uko yatangiye ubuzima hano."

Ibi ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’inzego zibukuriye ntabwo ari ko zibibona, bitewe n’uko ngo ayo mafaranga abaturage bahabwa ari yo bakoresha mu kujya kubaka akajagari mu bindi bice byegereye Umujyi.

Ku bijyanye n’abadashaka kwimukira i Busanza, Umuyobozi wa Transparency, Ingabire avuga ko iyi myitwarire kugeza ubu yatangiye kugaragara ko ari ukwigomeka.

Alain Mukuralinda na we agakomeza amwunganira avuga ko kwigomeka ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ati "Itegeko rizakurikizwa, kwigomeka birahanirwa, iki kibazo kiraza gukemurwa n’inzego zibifitiye ububasha."

Mukuralinda avuga ko Leta itazabona abantu bashobora guhagarika iterambere (ryo muri kariya gace) ngo ibyemere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Mubyukuri bajye babaza abageze Busanza mbere baratuye baranamenyereye,baranezerewe kuko hariya batuye hariburikimwe mbese byasabye leta igiciro kinini abasigaye bareke kwifuza erega twese turi abanyarwanda iyo wumvise ngo leta irashaka kwimura abaturage mindset ihita yiyumvisha millions nyinshi zingurane none niyompamvu banze kuva muri turiya tururi ese leta itegetse ko bahubaka amazu meza hari numwe ufite measure zuzuye koko iteka mwifuza umurengera.

Me yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Nibimuke rwose,kwigomeka si byo hari ababashuka bibereye hanze bashaka ibyo basebya u Rwanda kandi nta kindi gihugu kigirira impuhwe abaturage bacyo nk’u Rwanda, harimo bamwe bagendera mu kigare nibave mu byo barimo rwose bayoboke

Rwabigwi yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Abaturage ba kangondo na Kibiraro ni bumve neza yuko Leta y’uRwanda itabifuriza Ibibi cyangwa ubuzima bubi. Nibitandukanye nuriya cyangwa bariya babashuka ngo nibange kuhava kuko n’ubundi Ibiza nibibasanga Hariya bazategera Leta Amaboko ngo nibatabare!!Ariya mazu bahabwa ntabwo ahwanije Agaciro nayo barimo kuko ariya bateganyirijwe niyo meza. Nibasigeho ntawigomeka kuri Leta kuko Leta ni nk’Umubyeyi. Kandi Umwana wigometse k’Umubyeyi Ahinduka IGICIBWA MU Muryango.

Gaaga Joseph yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Nibimuke da

Theo yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Abashi sabantu kweli bahagamye leta neza neza

M&m yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Ariko se ubundi H.E na FPR bahagarika genocide guteza abaturage akaba aribyo bibananira ? Abantu babyanga babyemera u Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku Isi gifite ubuyobozi bwiza

janvier lion yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Abo baturage ba Bannyahe nibimuke bigorana, leta yacu ikunda abaturage biyirushya, nge sinzi niba ku isi habaho leta ikunda abaturage nkiy’u Rwanda; kuko ikorera abaturage ibyiza byinshi ntarondora keretse nanditse igutabo, ahubwo leta y’u Rwanda ivana he amafaranga yo gukora ibikorwa bihenze ikora ? Wagirango natwe dufite Patrole wenda niho leta ikura amafaranga.

janvier lion yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Tuzabivuga kenshi rwose,ntabwo twanga kwimuka ! Nibaduhe ubikwiye tugende.urabwira umuntu ngo icyumba kimwe na salon ? Afite umuryango urenze abantu bane ? Abagungu nabakobwa ubwo se Koko mwayibamo gute ? Jyewe aho mpagaze nzabaha ubutaka nigendere kuko gufata iriya nzu ni ukubeshya ubwonko ngo wabonye aho gutura kdi ntaho ! Kuko nabagiyeyo nabo so izabo ,umbwira umuntu ngo inzu izaba iyawe nyuma yimyaka itanu kdi wamubwiye ko Ari ingurane wamuhaye yibye yaguhaye ? Ubwose uwabyemera ninde ? Baze tubahe ubutaka tuzashaka ibindi.

Maurice yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Bakwiye kumva impamvu bimurwa , nukubashakira ibyiza ubuzima bwiza kd bufite intego, Aho bimurirwa harenze kure Aho barikuvanwa ibyobindi bitwaza ngo bazakora iki , bazatungwa nubundi nimirimo bakoraga , bazabyuka nubundi bajye gushakisha kuko Aho babaga naho bakoraga ibyo kurya ntibyizanaga , batuzwe ahakwiye ibindi bazirwariza bave mukigare no gushaka kwigomeka

KWIZERA ALEXIS yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Nibimuke rwose. Buriya nta wimuka abishaka niyo wimukira iwawe heza heza kuko aho utuye haba hari ibimenyetso by’amateka yawe n’ay’umuryango wawe. Niyo mpamvu bikorwa mu kwitwararika kwinshi kandi bigakorwa ku bw’inyungu rusange. Kubera ko kwimuka bigora buri wese, kuneza bose ntibishoboka, miyo mpamvu utemera ibyo yabariwe aribyo cg atarubyo agira uburenganzira busesuye bwo kugana Urukiko rukagaragaza ukwibeshya iyo guhari, kudahari nabwo agasobanurirwa ibyashingiweho. Ibyo kandi ntibituma kwimuka bitaba ukurenganurwa kuza nyuma yo kwimuka ku bw’inyungu rusange. Murakoze.

ka yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka