Abatuye mu bice by’icyaro bashyizwe igorora
Abaturage batuye mu bice by’icyaro bagorwaga no gukora ingendo bagiye kongera koroherezwa, nyuma y’uko haje sosiyete nshya ije gusimbura ONATRACOM yari yarazimiye.

Iyi sosiyete nshya yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 06 Gashyantare 2017, iteganya gushora agera kuri Miliyari 11RWf, ziguze bisi 160, zizoroshya ingendo imbere mu gihugu.
Izo Bisi 160 zizagera mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Alexis Nzahabwanimana, yavuze ko u Rwanda rwari rumaze imyaka myinshi mu bibazo rwatewe na ONATRACOM, ari nayo mpamvu bahisemo kuyisesa.

Yagize ati "Ni yo mpamvu twavuga ngo yavuyeho haza ikindi kigo. Ntabwo imodoka yubatswe muri 1960 iba ikigezweho nk’iyubatswe muri 2007. Ntabwo ijambo ONATRACOM tugomba kurisubiramo kenshi ritazagira uwo ryanduza."
RITCO itangiranye bisi nshya 50 ziyongera ku zindi 52 zari zarasizwe na ONATRACOM, zikaba ari zo zizahita zitangira gukoreshwa mu gihe hataragurwa izindi.
Gusa ariko mu Rwanda hamaze kugera bisi 20, izindi 30 ziri mu nzira.

Nzahabwanimana kandi avuga ko amafaranga iyi sosiyete izajya yinjiza ari yo azajya agurwamo izindi.
RITCO irateganya gukoresha abakozi barenga 200. Kirizeza kuzagera mu cyaro ahantu hatandukanye kugira ngo gihuze abaturage n’imijyi itandatu yunganira Kigali.
Bisi imwe y’iyo sosiyete ifite imyanya 53 harimo, uwa shoferi na komvuwayeri. Ifite kandi ahagenewe gushyirwa imitwaro y’abagenzi.

Andi mafoto ya za RITCO










Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|
nishimiye izimodoko nomukinigizizazaye
Natwebatugereho.
Ni Etienne Muruhango Natwe Izatugereho Kuko Irakenewe Mumuhanda Ruhango_ Kinazi.Murakoze.
i rubavu muhibukeMurizo 20 zambere kuko 3000fr nimenshi yenda yajya ngo kuri 2000fr cg 2500fr.Mukomeze gutekereza ibitugeza muri 2020.
kbs nibaze ark batazakora nk’ibyo onatracom
yakoraga kuko ababihombeyemo ni benshi .......nko gupakira abantu nkaho ari imizogo ntiibizongere rwose
none c ubwo ubundi ibiciro onatracom yakoreshaga nabao nibyo bazakoresha?
kuko ibice byo mucyaro abantu ntituba twifashije bifatika bazashyiremo na wi fi
Ritco mukugena aho zizakorera ntizibagirwe umuhanda Kigali-Birambo na Kibuye-Nyanza kuko abantu batuye mubice byiyo mihanda ingendo zirabagora cyane
None c ko mutatubwiye aho izo bus zizatangirira gukorera gusa nibyiza cyane peee
wawuuuu byiza cyane kbs nibakomerezaho nibyiza
None c ko mutatubwiye aho izo bus zizatangirira gukorera gusa nibyiza cyane peee
Mwakoze Cyane Nazo Ibiciro NiNkizindi?Zizakorera Buhandagitwe?