Abatuye akagari ka Save barishimira ko FPR yabegereje amashuri n’ivuriro
Abaturage bo mu kagari ka Save mu murenge wa Ruharambuga wo mu karere ka Nyamasheke barishimira ko imiyoborere myiza irangajwe imbere na FPR-Inkotanyi yatumye babasha kubona amashuri n’ivuriro hafi yabo ndetse bakabasha kwikura mu bukene bashingiye ku bitekerezo by’uyu muryango.
Ibi abaturage babitangaje, ubwo kuri uyu wa kane, tariki ya 22 Ugushyingo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 Umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze uvutse.
Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru mu rwego rw’akagari ka Save byaranzwe n’ubuhamya bw’abaturage bagarukaga ku byiza FPR yabagejejeho.
Kuba aba baturage barabashije kubona amashuri mu kagari kabo ndetse bakaba bariyubakiye Ivuriro (Poste de Santé) ni bimwe mu byo bishimira kuba baragezeho nyuma y’uko Umuryango wa FPR-Inkotanyi uvutse.

Abandi na bo bishimira ko FPR yatekereje no kubatishoboye ikabunganira iboroza inka, ku buryo babasha kubona umusaruro w’amata kandi ifumbire itangwa n’izo nka igatuma bahinga bakeza.
Umukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabwiye abanyamuryango bo mu kagari ka Save ko bakwiriye gukomeza intambwe igana imbere bashyigikira ibikorwa bya FPR-Inkotanyi kuko ari ishyaka ry’indashyikirwa kandi ikirikomeza kikaba ari ibikorwa by’ingirakamaro bigaragarira buri wese.
Habyarimana yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kumva ko imbaraga zabo zose ari zo zituma FPR iba ubukombe bityo buri wese akaba akwiriye guharanira kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa nk’ibyo by’ingirakamaro.
Muri ibi birori kandi habayemo kuremerana, aho inka 5 zatanzwe mu rwego rwo kwiturana ndetse abantu bagera kuri 15 b’urubyiruko barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi.
Ntivuguruzwa Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mutubwirire abayobozi ba nyamasheke bagerageze kugeza umuriro w’amashanyarazi mukagari ka kagatamu mu murenge wa bushenge cyane cyane kw’isoko ry’inka ibumazi kuko mayor yawudusezeranyije muri 2010 nanubu turaegereje amaso yaheze mu kirere ahantu hari ibikorwa remezo bingana kuriya ;amashuri, isoko centre z’ubucuruzi,kaburimbo n’ibindi.