Abatuye ahateye impungenge muri ibi bihe by’imvura baraburirwa

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yaburiye abaturage bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka kuko mu byumweru bitatu by’uku kwezi kwa Gicurasi hateganyijwe imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko abantu bakwiye kureba bakanasuzuma niba aho batuye hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “ Nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda cyabitangaje ko mu byumweru bitatu muri uku kwezi kwa Gicurasi hazagwa imvura nyinshi irenze ikigero cy’iyari isanzwe igwa, turagira ngo dukangurire abaturage b’umujyi wa Kigali kwirinda ibiza kuko bishobora kudutwarira ubuzima. Muturage w’Umujyi wa Kigali niba ubona hari umuvu, irinde kuwuvogera kuko ushobora kugutwarira ubuzima. Niba utuye hafi y’umukingo ukaba ubona ushobora kugusenyukiraho gira vuba uve hafi yawo wimuke ube ugiye gushaka ahandi utura, niba utahafite umenyeshe ubuyobozi bukwegereye kuko ushobora kuhasiga ubuzima”.

Samuel Dusengiyumva yibukije abanyonzi, abamotari n’abandi batwara ibinyabiziga kwirinda kugenda igihe babona umuhanda urimo amazi menshi kugira ngo atabatwarira ubuzima.

Abantu barasabwa kwirinda kwishora mu mivu y'imvura
Abantu barasabwa kwirinda kwishora mu mivu y’imvura

Yakanguriye abaturage kwirinda kuba bari hanze, munsi y’igiti n’ahandi hadatwikiriye igihe imvura irimo kugwa kugira ngo birinde kuba bahitanwa n’inkuba.

Meya Dusengiyumva asaba ubufatanye bwo kwirinda ibiza kuko iyo hatabayeho kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuyobozi bituma hari abahatakariza ubuzima.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Major General (Rtd) Albert Murasira, yasabye abaturage kuba maso bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi kuko imvura ikiri nyinshi.

Ati “Ni byo koko amakuru yatanzwe n’ikigo cya Meteo Rwanda avuga ko imvura izakomeza muri iki gihe kugwa ari nyinshi kandi ni byo koko biragaragara hari byinshi yangije, birimo ubuzima bw’abantu, imitungo itandukanye, ibikorwa remezo, imirima itwarwa aho usanga ubutaka bugenda butwarwa. Nka MINEMA twafashe ingamba zo kubikumira kugira ngo bitazamera nk’umwaka washize aho twafashe ingamba zo kwimura abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga no kubaburira mbere y’uko ibyo biza biba”.

Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda yahitanye abantu 6, naho 11 bapfa bakubiswe n’inkuba nk’uko Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Major General (Rtd) Albert Murasira yabitangaje.

Abo inzu zigaragaza ibimenyetso byo gusenyuka cyangwa zigasenyuka uruhande rumwe nyamara bagakomeza kuzibamo na bo baraburirwa
Abo inzu zigaragaza ibimenyetso byo gusenyuka cyangwa zigasenyuka uruhande rumwe nyamara bagakomeza kuzibamo na bo baraburirwa

Ingamba Leta yafashe harimo no kwimura imiryango ituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga aho imiryango 100 imaze kwimurwa muri 240 ituye mu nkengero z’imigezi ya Rubyiro na Cyagara mu Murenge wa Bugarama ho mu Karere ka Rusizi kuko byagaragaye ko aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu zindi ngamba zo guhangana n’ibiza, harimo kuba Leta y’u Rwanda igiye kubaka inzu 252 zizatuzwamo imiryango yasenyewe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu, by’umwihariko mu Turere twa Karongi na Rutsiro muri Gicurasi 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka