Abaturutse mu Ishuri rya gisirikare mu Budage bari mu ruzinduko mu Rwanda
Itsinda ry’abanyeshuri 20 bo mu Ishuri rya gisirikare ry’i Hamburg mu Budage, bari mu rugendo mu Rwanda rwatangiye kuva ku ya 10 rukazageza ku ya 17 Kamena 2023.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, aba banyeshuri basuye icyicaro gikuru cya RDF giherereye ku Kimihurura.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, bakiriwe na Brig Gen Patrick Karuretwa, uyobora Ishami rishinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare muri RDF, na Brig Gen Ronald Rwivanga, umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda.
Ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aba banyeshuri basobanuriwe urugendo rwo guhinduka kwa RDF, nyuma y’aho urugamba rwo kubohora Igihugu rurangiriye mu 1994.

Aba banyeshuri biga muri iri shuri ry’i Hamburg, baturuka mu bihugu birimo u Budage, u Bwongereza, Slovakiya, Suwede na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Biteganyijwe ko bazahura banagirane ibiganiro n’amatsinda aharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’abandi bakora mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo gusobanurirwa urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kugera ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere.


Ohereza igitekerezo
|