Abaturuka mu bihugu 6 batangiye amasomo yo ku rwego rwo hejuru ya gipolisi
Abapolisi barenga 26, kuva kuri uyu wa mbere tariki 07/10/2013 batangiye amasomo yo ku rwego rwo hejuru ya gipolisi “Senior command and staff course” agiye kuba ku nshuro ya kabiri mu ishuri rikuru rya polisi (National Police Academy) riherereye mu karere ka Musanze.
Aba bapolisi baturuka mu bihugu bitanu, bagiye kumara igihe kingana n’umwaka biga ibijyanye n’ubwirinzi, kuyobora abandi bapolisi ndetse n’akazi ko mu biro, gukemura amakimbirane, amasomo y’igipolisi yo ku rwego rwo hejuru; nk’uko bisobanurwa na ACP Damas Gatare, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Mussa Fazil, wari umushyitsi mukuru mu itangizwa ry’ayo masomo, yasabye abitabiriye aya masomo kutazatahana impamyabumenyi gusa, ahubwo ko ibyo baziga bizagaragaaza impinduka mu kazi kabo ka buri munsi.

Yavuze kandi ko amasomo nk’aya ari ingenzi ku gihugu, kuko bituma abapolisi b’u Rwanda basangira ibitekerezo n’abaturuka ahandi, maze igihe bahurira mu butumwa bw’amahoro aho ariho hose imikoranire ikaba itagorana.
Ati: “Aya ni amasomo yerekeranye n’ubuyobozi bw’imitwe muri polisi, n’imicungire y’abakozi aribo bapolisi. Mu byo bazahugukirwa hari ibijyanye n’uko amabwiriza atanga, uyahawe akayamenya akamenya n’uko agomba kuyashyira mu bikorwa. Kuba bafanya n’abapolisi bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu bituma n’iyo bahuriye mu butumwa mpuzamahanga babasha gukorana neza”.
Kugeza ubu abapolisi bagera kuri 26 nibo bamaze kugera ku cyicaro cy’iri shuri, gusa ngo haracyategerejwe n’abandi bagomba kuva mu bihugu bitandukanye by’Afurika, basanga abaturutse mu Burundi, U Rwanda, Tanzaniya, Uganda, Swaziland no muri Sudani y’Epfo.
Abazarangiza aya masomo bazahabwa impamyabumenyi yerekana ko bakurikiranye amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru ya gipolisi, ndetse ngo bakazanabona amasomo mu bijyanye n’amahoro no guhosha amakimbirane azatangwa na Kaminuza nkuru y’u Rwanda, abazarangiza bakazahabwa impamyabumenyi ya masters.

Hazanatangirwamo amasomo mu bijyanye n’imiyoborere (strategic leadership and management) azatangwa n’ishuri ryo mu Bwongereza ryitwa Chartered Institute of Management, bakazahabwa impamyabushobozi yo mu bwoko bwa Level 7.
Aya masomo “Senior command and staff course” yanatangirijwe rimwe n’irindi somo ry’abapolisi ryitwa “inter mediate command and staff course”, ryahuje abagera kuri 40.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|