Abaturuka mu bihugu 6 bashoje amasomo k’ubutabera bushobora kugarura amahoro
Kuri uyu wa gatatu tariki 28/10/2013, i Nyakinama mu karere ka Musanze, hashojwe amasomo yahuje abashinzwe umutekano n’abasivili baturuka mu bihugu bitandatu byo mu karere, ku bijyanye n’uko ubutabera bwagarura amahoro mu bihugu byahuye n’intambara.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa y’icyumweru, bavuze ko babashije kwigira byinshi ku Rwanda, ku bijyanye n’uko rwitwaye kugirango rubashe kongera kubaka amahoro mu gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igatwara ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Marie Claire Uwamahoro, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko aya mahugurwa yahuje Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Gusa ngo icyagaragaye ni uko abanyamahanga batangariye cyane ibyagezweho n’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera.
Ati: “Twagiye dusangira ubunararibonye ku bijyanye no kubaka ubutabera bugamije amahoro. Abanyamahanga bakunze kwibaza uko u Rwanda rwabashije kugera ku butabera mu gihe gito kandi bukagera kuri benshi”.
Col. Joseph Rutabana, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ingabo, yavuze ko nta butabera kamara twavuga ko bushobora kugarura amahoro mu bihugu byose biba byahuye n’intambara.
Ati: “Ndashaka gutsindagira ko nta butabera twavuga ko bukora byose. Ubutanze umusaruro mu gihugu runaka, ntabwo biba bivuze ko buzawutanga mu kindi gihugu”.
Yavuze ko nk’u Rwanda, rwatekereje Gacaca, kugirango rubashe gusohoka mu bibazo bikomeye rwari rwasizwemo n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside. Cyakora ngo ubu butabera bwagiye buvugwaho byinshi bitandukanye.

Ati: “N’ubwo hari bamwe bavuze ibibibi kuri Gacaca, ntabwo bigeraga batanga ubundi buryo buruseho bwari gutanga umusaruro kuyirusha”.
Col. Jill Rutaremara, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, ishuri ryatanze aya mahugurwa, avuga ko abagera kuri 25 bahawe amasomo yitwa ‘Transitional Justice and Peace Building’.
Ibihugu byatimiwe muri aya masomo ni birindwi aribyo Burkina Faso, Burundi, Kenya, Rwanda, South Soudan na Uganda, cyakora ngo Tanzaniya ntiyabashije kohereza abantu bayo n’ubwo bari bamaze no kugurirwa amatike.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|