Abaturiye uruganda na Kariyeri bya CIMERWA batangiye kubarurwa kugira ngo bimurwe

Imiryango 651 igizwe n’abaturage 2,919 ituriye uruganda na Kariyeri bya CIMERWA batangiye kubarurwa kugira ngo bimurwe, nyuma yo kugaragaza ibibazo baterwa n’uru ruganda na Kariyeri yarwo.

Abaturiye uruganda rwa CIMERWA bagiye kwimurwa
Abaturiye uruganda rwa CIMERWA bagiye kwimurwa

Uretse imiryango ituye kuri metero 300 za kariyeri na metero 500 ku ruganda bamaze kubarurwa, hamaze kubarurwa agaciro k’ibyo abaturage bari batunze kagera kuri miliyari esheshatu.

Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François yagiranye na Kigali Today ku wa 29 Nzeri 2022, yatangaje ko iki kibazo kirimo gushyirwamo imbaraga kugira ngo abaturage babangamiwe n’ibikorwa by’uruganda bimurwe.

Guverineri Habitegeko avuga ko ibikorwa byatangijwe ari ukubarura imiryango n’abayigize, kumenya uko babayeho n’aho bagomba gushyirwa.

Yagize ati: "Hatangiye ibikorwa byo kubarura imiryango n’abayigize, harebwa ubushobozi bwabo kuko harimo abakuze bagomba gufashwa, mu gihe n’abato bagomba gutekererezwa icyo bazakora, haribazwa aho bazatuzwa bagakomeza kubaho kandi mu buzima bwiza burenze ubwo bari barimo."

Imiryango 144 igizwe n’abaturage 707 baturiye kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA hamwe n’imiryango 507 igizwe n’abaturage 2,212 ituriye uru ruganda, ni yo imaze kubarurwa ikazimurwa aho ituye mu mirenge ya Muganza na Nyakabuye.

Abaturage bazimurwa bagaragarije ubuyobozi ko babangamiwe n’urusaku rw’uruganda rubabuza gusinzira, imitingito isenya inzu batuyemo hamwe n’ivumbi rya sima rijya ku myaka yabo, bagatinya ko ibikoresho byo mu rugo n’amazi bakoresha bizabagiraho ingaruka.

Perezida Kagame uherutse gusura Akarere ka Rusizi yasabye ko iki kibazo kibonerwa igisubizo, hakaba hatangiye kubarurwa abazimurwa bahereye ku batuye kuri metero 300 ahacukurwa kariyeri ya CIMERWA hamwe n’abaturiye uruganda kuri metero 500.

Ibikorwa bya CIMERWA bimaze igihe byangiriza abayituriye ndetse uruganda muri 2015 rwagaragaje ko abaturiye Kariyeri yarwo bagirwaho ingaruka zo guturitsa intambi, bituma CIMERWA igirana amasezerano n’Akarere ka Rusizi hubakwa amazu 18 yo gutuzamo imiryango ituye kuri metero 300 yari ibangamiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka