Abaturiye umupaka wa Congo bashimiwe imikoranire n’ingabo z’igihugu

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano bahuye n’abaturage batuye mu mirenge ya Busasamana na Mudende, tariki 06/11/2012, bishimira imikoranire n’ingabo z’igihugu ndetse banahumurizwa ko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko barindiwe umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, yabwiye abaturage ko imikoranire myiza n’ingabo igomba gutuma ntacyo bikanga, abasaba gukora ibibateza imbere birinda guha umwanya ushaka kubasubiza mu ntambara.

Sheih Bahame yabwiye abaturage ko batagomba kwita ku makuru avugwa ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo kuko ziriyo babibona kuko baturiye umupaka; yanabibukije ko Abanyarwanda bahangayikishijwe n’iterambere ry’abanyagihugu.

Abaturage kandi bagomba kwirinda icyabahungabanyiriza umutekano babigizemo uruhare nko kwambuka muri Congo badafite ibyangombwa kuko hari abahohoterwa babahora ko ari Abanyarwanda.

Abaturage bagirwa inama yo kugira impapuro z’inzira bakirinda kunyura inzira zitemewe n’amategeko.

Abaturage bavuga ko ibyabaye tariki 03/11/2012 byabateye ubwoba ariko bishimiye kuba babonye ubuyobozi bubahumuriza uretse ko bataragarura ikizere cyo kujya muri Congo uko bisanzwe.

Ikibaya cya Rusura ingabo za Congo zamburiramo Abanyarwanda bakinyuramo.
Ikibaya cya Rusura ingabo za Congo zamburiramo Abanyarwanda bakinyuramo.

Abagore bo baragenda ariko abagabo bo baracyikandagira bahereye ko bashobora guhohoterwa n’ingabo za Congo zihorera ibyabaye ku musirikare wabo.

Abaturage bavuga ko nta muturage ukwiye kubizira kuko abasirikare ba Congo barashwe aribo babanje kurasa; abaturage babyiboneye bavuga ko batari gupfa iyo batarasa umusirikare w’u Rwanda.

Nubwo Congo ivuga ko abasirikare bayo barashwe baje kugura amata mu Rwanda, abaturage bavuga ko ingabo za Congo zisanzwe ziza mu kibaya cya Rusura gihuriweho n’u Rwanda na Congo kwambura abaturage bajya Congo, cyakora ibyabaye ngo byatumye abaturage bumva akamaro ko kunyura ku mipaka.

Tariki 03/11/2012, abasirikare ba Congo bambutse umupaka baza ku butaka bw’u Rwanda hanyuma hanyuma abaturage batabaza ingabo z’igihugu. Ingabo za Congo zagaragaje imyitwarire itari myiza bituma haba imirwano yaguyemo abasirikare babiri ba Congo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka